skol
fortebet

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barimo Fred Ibingira na Joseph Nzabamwita

Yanditswe: Friday 12, Jan 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu Ntera abasirikare bakuru b’u Rwanda hamwe n’abasirikare bato. Mu bazamuwe harimo Fred Ibingira wagizwe General na Joseph NZABAMWITA wabaye umuvugizi wahoze ari umuvugizi w’ igisirikare cy’ u Rwanda ubu akaba ari umuyobozi w’ urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) ari muri 12 bahawe ipeti rya Major General.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu Ntera abasirikare bakuru b’u Rwanda hamwe n’abasirikare bato. Mu bazamuwe harimo Fred Ibingira wagizwe General na Joseph NZABAMWITA wabaye umuvugizi wahoze ari umuvugizi w’ igisirikare cy’ u Rwanda ubu akaba ari umuyobozi w’ urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) ari muri 12 bahawe ipeti rya Major General.

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera bamwe mu basikare bakuru n’abasirikare bato.

Umugaba mukuru w’ Inkeragutabara Fred Ibingira wahawe ipeti rikuru mu gisirikare cy’u Rwanda asanzeho Gen James Kabarebe na Gen Patrick Nyamvumba.

Uretse Fred Ibingira wakuwe ku ipeti rya Lieutenant General akagirwa General, harimo na Jacques Musemakweli wakuwe ku ipeti rya Major General agirwa Lieutenant General, hakaba n’abasirikare 12 bakuwe ku ipeti rya Brigadier General bashyirwa ku rya Major General, abo bakaba ari Charles KARAMBA usanzwe ari umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, Eric MUROKORE, Emmy RUVUSHA, Emmanuel BAYINGANA, Joseph NZABAMWITA uyobora urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS), Andrew KAGAME, Charles RUDAKUBANA, Aloys MUGANGA, Ferdinand SAFARI, Albert MURASIRA, Jean Jacques Laurent MUPENZI na Innocent KABANDANA

Hari kandi abasirikare 6 basanzwe bafite ipeti rya Colonel bahawe irya Brigadier General, abo bakaba ari John Bosco NGIRUWONSANGA, John Bosco RUTIKANGA, Vincent NYAKARUNDI, Francis MUTIGANDA, Fred MUZIRAGUHARARA na Willy RWAGASANA.

Mu bandi bazamuwe harimo 14 basanzwe bafite ipeti rya Lieutenant Colonel ubu bakaba bahawe ipeti rya Colonel, hakabamo 68 bari bafite ipeti rya Major bahawe irya Lieutenant Colonel, 79 bari bafite irya Captain bahawe irya Major, 11 bari bafite irya Lieutenant bakaba bahawe irya Captain, 457 bari bafite irya Second Lieutenant bakaba bagizwe aba Lieutenant ndetse n’abandi basirikare bato benshi bagiye bazamurwa mu ntera.

Joseph Nzabamwita wari Brig. gen. yagizwe Generale majoro

Ibitekerezo

  • Nibyiza cyane reka bahebwe barabikwiriye bakora akazi katoroshye

    Nibyiza cyane reka bahebwe barabikwiriye bakora akazi katoroshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa