skol
fortebet

Perezida Kagame yeretse ingabo z’ u Rwanda ibanga ryo gutsinda umwanzi ukurusha intwaro

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umugaba w’ ikirenga w’ Ingabo z’ u Rwanda Paul Kagame yagaragarije ingabo z’ u Rwanda ko kudasesagura bigufasha gutsinda umwanzi nubwo yaba afite amasasu aruta ayawe inshuro 10.

Sponsored Ad

Yabikomojeho kuri uyu wa 11 Ukuboza 2018, I Gabiro ubwo yari mu muhango wo gusoza imyitozo ikomatanyije y’ ingabo z’ u Rwanda zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere ndetse n’ ingabo zifite imyitozo yo kurwego rwo hejuru Special Force.

Umukuru w’ igihugu niwe wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi no kubohora igihugu. Ashingiye ku bunararibonye afite mu gisirikare yabwiye ingabo z’ u Rwanda ko nta tegeko rihana utsinze umwanzi agatwara ibirwanisho bye.

Yagize ati “Kera tukiba ku rugamba twarabaraga, buri sasu rikagusha. Ugasanga umuntu muri magazine afitemo amasasu 10, ijyamo 30. Wenda uwo murwana afite 100.”

Yongeyeho ati “Twarayakoreshaga kugira ngo tubone andi. Nta rindi duka twari dufite twakuragamo. Ushaka uwo urwana nawe ugashaka n’ ibyo yari afite yakurwanishaga. Biriya ntawe uzagutwara mu rubanza, ufata imbunda, ugafata amasasu ntabwo ujya gufata ibindi mu ngo. Ibyo nibyo mvuga urabifata ukabihindukiza ugakomeza ukamurwanya”.

Perezida Kagame yavuze ko iyo ufite amasasu 10 ukayapfusha ubusa ariwowe uba usigaje gupfa.

Perezida Kagame yavuze ko n’ igihe u Rwanda ruzaba rwarateye imbere rukagira ibintu byinshi nta byinshi byo kwangiza ahubwo umuco wo kudasesagura ukwiye gukomeza gukomeza kuranga Abanyarwanda.

Inkuru bifitanye isano

Perezida Kagame yitabiriye isozwa ry’ imyitozo ikomatanyije y’ ingabo z’ u Rwanda [AMAFOTO]
‘Abashaka u Rwanda barwifuriza ibibi barukurahe se?’ Perezida Kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa