skol
fortebet

Perezida Kagame yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’ ubwato muri Tanzania

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwifatanyije n’imiryango y’Abanyatanzaniya yaburiye ababo mu mpanuka y’ubwato bwarohamiye mu kiyaga cya Victoria.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 20 Nzeli 2018, nibwo iyo nkuru y’incamugongo yatangiye gukwirakwira mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

Imibare yatangajwe n’ubuyobozi bwa Tanzaniya ivugako abagenzi barenga 100 ari bo bamaze kubarurwa ko bapfuye, mu gihe abandi barenga ijana bagishakishwa mu bikorwa by’ubutabazi bikomeje.

Perezida Kagame yahise atangaza ko u Rwanda rwashenguwe n’iyo nkuru y’byago byibasiye igihugu cy’igituranyi.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati "Twihanganishije bikomeye imiryango n’inshuti baburiye mu mpanuka y’ubwato bwabereye mu kiyaga cya Victoria. Twiftanyije namwe muri ibi bihe bikomeye. Turanashimira abagize uruhare mu butabazi."

Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane irokokamo abantu 37, ariko ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje kugeza ubu.

Imwe mu mpamvu ikekwa ku kuba yateye impanuka y’ubwo bwato, harimo gutwara abantu benshi barenze ubushobozi bwabwo.

Leta ya Tanzania yatangaje ubwo bwato ko bwari butwaye abantu babarirwa hagati ya 400 na 500 nyamara bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 100 gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa