skol
fortebet

Polisi ifunze barindwi barimo batatu bajyaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda.
Mu batawe muri yombi harimo babatu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.
Amakuru yatanzwe n’abo bari bamaze gufatwa ni yo yatumye Polisi ikora igikorwa cyo gusaka mu ntara y’Iburengerazuba no mu Umujyi wa Kigali maze hafatwa abandi bane bakekwaho kuba ari bo bakoraga igikorwa cy’ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda.

Mu batawe muri yombi harimo babatu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

Amakuru yatanzwe n’abo bari bamaze gufatwa ni yo yatumye Polisi ikora igikorwa cyo gusaka mu ntara y’Iburengerazuba no mu Umujyi wa Kigali maze hafatwa abandi bane bakekwaho kuba ari bo bakoraga igikorwa cy’ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko muri ibyo bikorwa.

Polisi y’u Rwanda ubwo yakoraga igikorwa cyo gusaka yatahuye ibindi bimenyetso bizifashishwa n’ubushinjacyaha.

Abafashwe bose ni: Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye , Leonille Gasengayire, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Janvier na Nshimiye Papias.

Bose uko ari barindwi bamenyeshejwe uburenganzira bwabo bwo kugira ababunganira nk’uko biteganywa n’amategeko.

Muri ayo mazina irisanzwe rizwi cyane mu Rwanda ni irya Twagirimana Boniface wiyita Visi Perezida w’ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda.

Boniface Twagirimana uri mu batawe muri yombi

Ibitekerezo

  • Burya koko ngo abantu banga amahoro kandi ntacyo abatwaye! Uyu mugabo siwe ejobundi twumvise yisararanga ku maradiyo yo hanze ngo guverinoma nshya yagiyeho mu Rwanda ntacyo izamara ngo uretse gukomeza kwica no kurigisa abantu? Harya izo za FDU ze n’abo bafite imigambi imwe ni iki bamariye abaturage uretse kubashora mu myiryane n’amacakubiri? None hajemo no gupanga kubateza izindi ntambara? Ayo makuru muyaduhe neza ahubwo.

    Aba bashaka kurwanya LETA,nibamenye ko nabo badashobora gukuraho ibibazo isi ifite.Barimo kwiteza ibibazo gusa kuko gufata intwaro nta handi bijyana uretse gusenya ndetse nawe ukaba wabigwamo.Rwose tujye twibaza.Ni nde muntu ushobora gukuraho ubukene,ubushomeri,ubusumbane,akarengane,indwara,ubusaza,urupfu,etc...???Nta numwe.
    UMUTI nta handi tuwusanga uretse muli Bible.Muli Daniel 2:44,havuga ko imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu ku isi yose.Muli Revelations 11:15,havuga ko imana izaha YESU ubutegetsi bw’isi yose,akaba ariwe uhindura isi Paradizo,ibibazo byose bikavaho.Ibyo bizaba ku Munsi w’Imperuka uri hafi cyane.Kuli uwo Munsi uteye ubwoba cyane nkuko tubisoma muli Yoweli 2:11,imana izica abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33.Ibi murimo kubona bibera ku isi bitabagaho mbere,cyane cyane Climate Change hamwe n’ibihugu birimo kurata INTWARO za kirimbuzi (Atomic Bombs),nta handi bijyana uretse ku mperuka y’isi.Birajyana ku kintu Bible yita ARMAGEDDON.Nukuvuga umunsi w’imperuka,ubwo imana izica abantu bose bateza ibibazo mu isi,igasiga abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).
    Mujye mumenya ko imana yashyizeho UMUNSI W’IMPERUKA (Ibyahishuwe 17:31),aho guta igihe mufata intwaro zo kurwana.Izo ntwaro imana izazitwika zose ku Munsi w’Imperuka (Zaburi 46:9).

    ariko se mwo kabyara mwe aba babuz’iki gitumye bajya mu ntambara ? koko ? ubuse twese tuzaba prezida cg ministre cg Jeneral cg Dépité ?

    Burya koko ngo abantu banga amahoro kandi ntacyo abatwaye! Uyu mugabo siwe ejobundi twumvise yisararanga ku maradiyo yo hanze ngo guverinoma nshya yagiyeho mu Rwanda ntacyo izamara ngo uretse gukomeza kwica no kurigisa abantu? Harya izo za FDU ze n’abo bafite imigambi imwe ni iki bamariye abaturage uretse kubashora mu myiryane n’amacakubiri? None hajemo no gupanga kubateza izindi ntambara? Ayo makuru muyaduhe neza ahubwo.

    Hhh...."umutego mutindi ushibukana nyirawo"Bar Ibiza tyrannize noneho!Ariko yirirwa ahandi igataha i Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa