skol
fortebet

Polisi iranyomoza amakuru y’ uko umushoferi uzajya afatwa avugira kuri telefone atwaye azajya acibwa F100 000

Yanditswe: Thursday 08, Feb 2018

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda iranyomoza amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umushoferi uzajya afatwa avugira kuri telefone atwaye imodoka azajya acibwa amande y’ ibihumbi 100 aho kuba ibihumbi 10 nk’ uko bisanzwe.
SSP JMV Ndushabandi yatangarije UMURYANGO ko ayo makuru y’ uko amande acibwa umushoferi ufashwe avugira kuri telefone yikubye inshuro 10 atari ukuri, gusa yongera ko bibaye ntacyo byaba bitwaye kuko kuvugira kuri telefone utwaye ari (...)

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda iranyomoza amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umushoferi uzajya afatwa avugira kuri telefone atwaye imodoka azajya acibwa amande y’ ibihumbi 100 aho kuba ibihumbi 10 nk’ uko bisanzwe.

SSP JMV Ndushabandi yatangarije UMURYANGO ko ayo makuru y’ uko amande acibwa umushoferi ufashwe avugira kuri telefone yikubye inshuro 10 atari ukuri, gusa yongera ko bibaye ntacyo byaba bitwaye kuko kuvugira kuri telefone utwaye ari bibi.

Yagize ati “Ntabwo ari ukuri ariko abaye ari ukuri ntacyo yaba atwaye. Umuyobozi yabivuze mu rwego rwo kuvuga ko hari amakosa amwe namwe atazakomeza kwihanganirwa niba n’ abayakora ari uko amande ari make ashobora kwiyongera".

Yakomeje agize ati “Kuvugira kuri telefone ni kimwe mu makosa atera uburangare. Iyo atwaye ikinyabiziga ariho aganira n’ abandi kuri telefone cyangwa bamuhaye ubutumwa bugufi bamwoherereje yaba ari ubusanzwe cyangwa se ubwa Whatsapp butuma arangara ntashyire umutima ku cyo ariho ahubwo agashyira umutima ku byo ariho aganira”

SSP Ndushabandi yakomeje avuga ko iyo umushoferi arimo kuvugira kuri telefone yashyize Haut parle (urburyo busohora hanze amajwi aranguye), bituma adashyira umutima kukuba atwaye.

SSP Ndushabandi yongeyeho ko nubwo ibyo kuba amande acibwa ufashwe avugira kuri telefone atwaye yagizwe ku bihumbi 100 atari ukuri ngo hari inyigo irimo ireba icyakorwa kugira ngo abakora amakosa nk’ ayo y’ uburangare abe yajya ahanwa mu buryo bwihanukiriye.

Ibitekerezo

  • invugo yakoreshejwe n’umuvugizi wa polisi Isa niyemeza ibyo umuyoboziwe yagize ati"“Ntabwo ari ukuri ariko abaye ari ukuri ntacyo yaba atwaye" Niba ntacyo bitwaye nta mpanvu yo kubinyomoza.

    Abavuga ibihuha bo nibenshi ariko dushimye ukuri gushyizwe ahagaragara kandi abavugira kuri 4ene babireke kuko biteza impanuka.

    Police y’urwanda irakabya kubijyanye na amande baca abatwara ibinyabiziga
    amakosa ntabwo iburemere bwayo buvunjwa amafaranga , ntanubwo impanuka zagika kuko ntanaho zitaba so uRwanda ntabwo rwakabaye aho abantu binubira amande ntihagire igikorwa ahubwo akarushaho kwiyongera
    kwurira bordure 150,000 kandi wajya kureba ugasanga iyo bordure niyo wayurira ni camion ntacyo yaba so ibyo nugukuramo amafaranga rubanda hakoreshejwe amategeko atarimo ubwenge no gutekereza aho amafaranga ava rimwe na rimwe nuwo bayakase atayahembwa muminsi 30
    polici niyisubireho nibindi bikosorwe bigabanuke harimo akarengane gakabiiiiijeeee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa