skol
fortebet

Polisi y’igihugu yarashe umwe muri ba bagabo bagaragaye bari gukubita no kwiba umucuruzi wa Mobile Money undi arafatwa

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2020

Sponsored Ad

Polisi y’Igihugu yatangaje ko abasore babiri bagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bakubita umucuruzi wa Mobile Money bakanamwambura, bafashwe umwe akaraswa agapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano undi atabwa muri yombi.

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), bataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias yarashwe agapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga’.

Yagize iti “Mwiriwe, Turamenyesha ko ku bufatanye na RIB twataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias yarashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga. Aba bombi bakubise ndetse bambura Tuyisenge Jeannette, i Remera ku wa 23 Gashyantare, 2020.”

Ku itariki 25 Gashyantare 2020 nibwo umwe mu banyamakuru yakwirakwije amashusho yafashwe na Camera zicunga umutekano [CCTV], agaragaza umucuruzi wa Mobile Money wambaye umwambaro w’akazi uranga aba-agent ba MTN, anigwa n’umusore umwe undi ari kumwambura amafaranga,barangije kumucuza utwo yari afute baramukubita bamugira intere.

Ayo mashusho yafatiwe I Remera ku muhanda uva ku Gisimenti ugana kuri Stade Amahoro, i Remera, imbere neza y’umuryango winjira muri Petit Stade, ku itariki ya 23 Gashyantare 2020 ahagana saa 17:20:02.





Ibitekerezo

  • Akazi keza rwose mukomereze aho

    Police na RIB ndabemera cyane kubera akazi keza mukora. Imana iba komeze mukazi kanyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa