skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda, inshuti ya rubanda

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu buryo busa nk’ubwo inshuti yawe magara yakoresha, Polisi y’u Rwanda yifurishe abaturarwanda bose Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, ibinyujije mu butumwa bugufi bwo kuri telefone zigendanwa.
Ubu butumwa bwa Polisi kandi bwanibutsaga buri wese bimwe mu byo agomba kwirinda kugira ngo ibirori byose birangire mu mahoro n’umutekano. N’ubwo ibi hari abo byatunguye, abareba kure bemeza ko kuba inshuti y’abaturage ari uburyo bwiza Polisi yahisemo mu kwiyorohereza akazi kayo ko gukumira no kurwanya (...)

Sponsored Ad

Mu buryo busa nk’ubwo inshuti yawe magara yakoresha, Polisi y’u Rwanda yifurishe abaturarwanda bose Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, ibinyujije mu butumwa bugufi bwo kuri telefone zigendanwa.

Ubu butumwa bwa Polisi kandi bwanibutsaga buri wese bimwe mu byo agomba kwirinda kugira ngo ibirori byose birangire mu mahoro n’umutekano. N’ubwo ibi hari abo byatunguye, abareba kure bemeza ko kuba inshuti y’abaturage ari uburyo bwiza Polisi yahisemo mu kwiyorohereza akazi kayo ko gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Abazi imikorere y’inzego z’umutekano zo ha mbere, bemeza ko icyo gihe hari icyuho kinini cyane hagati y’abashinzwe umutekano n’abaturage bakoreraga. Ibi byaterwaga rimwe na rimwe n’ubunyamwuga bucye bwatumaga bamwe mu bashinzwe umutekano bakoresha nabi ububabasha bahabwaga n’amategeko bagahungabanya, bakanatoteza rubanda.

Polisi y’u Rwanda kuva yashingwa mu mwaka wa 2000 yiyemeje guhindura imikorere mibi y’inzego z’umutekano zo ha mbere, maze mu ngamba zayo ishyiramo kurushaho kwegera abaturage ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha (Community Policing Departement).

Usibye guteza imbere imikoranire n’abaturage kandi, Polisi y’u Rwanda yanarushijeho kwegera abaturarwanda binyujijwe mu biganiro bitandukanye itanga kuri radiyo na televiziyo zinyuranye hano mu Rwanda.

Hari kandi n’ubukangurambaga butandukanye Polisi y’u Rwanda igenda ikora mu gihugu hirya no hino mu gihugu, aho usanga kuva ku bayobozi bakuru ba Polisi kugera hasi ku mu polisi muto bari mu muhanda, cyangwa mu midugudu bakangarurira abaturage uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Kuri ibi, haniyongeraho umurongo utishyurwa ariwo 112 Polisi yashyiriyeho abaturage ngo bajye bahamagara igihe bahuye n’ikibazo, ndetse n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kurushaho kumenyekanisha ibikorwa bya Polisi.

Aha twavuga urubuga rwa Polisi (www.police.gov.rw) n’imbuga nkoranyambaga (facebook na Twitter) aho buri munsi Polisi iba iganira na buri wese aho yaba ari hose, yakira ibibazo n’ibitekerezo by’abayigana.

Kubera ubwo buryo bwashyizweho n’iyo mikoranire myiza n’abaturage, ubu gutanga amakuru ku cyaha runaka byaroroshye, aho buri muntu aho yiyicariye ashobora gutabaza cyangwa gutabariza umuturanyi we atiriwe ajya ku biro bya Polisi. Ibi bigira akamaro cyane mu gukumira ibyaha bitaraba cyangwa se byaba byanabaye uwakorewe icyaha agatabarwa kare bikanafasha iperereza mu gukurikirana abanyabyaha.

Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage inagaragarira mu ishyirwaho ry’amatsinda y’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha. Ibi ni umusaruro w’imbaraga Polisi iba yashyize mu kwigisha abaturage uruhare rwabo mu kwicungira umutekano, aho buri wese yumva ko ari we jisho rya mugenzi we.

Mu gihe rero abaturarwanda twese twishimira ibyiza twagezeho mu mwaka wa 2017, ndetse dufata imigabo n’imigambi muri uyu mwaka dutangiye, dukomeze kurushaho gufatanya na Polisi yacu mu kuturindira umutekano. Polisi y’u Rwanda yatweretse ko ituri hafi nk’uko inshuti y’umuntu imuba hafi, natwe ntituyitererane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa