skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 2 bakekwaho gusambanya ku gahato abakobwa babafatiyeho intwaro

Yanditswe: Monday 05, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Niyomugisha Issa na Ufitinema Jacques bakekwaho gusambanya ku gahato abakobwa babiri bo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Byumba.

Sponsored Ad

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

Mu ijoro ryo kuwa 29 Nzeri 2020 nibwo abagizi ba nabi batahise bamenyekana baraye bateye mu rugo rw’umuturage basambanya abakobwa bavukana babiri umwe w’imyaka 18 n’undi wa 20 babafatiyeho intwaro gakondo.

Amakuru yavuze ko aba bakobwa babiri basanzwe mu nzu baryamye,nuko aba bagizi ba nabi bari bitwaje intwaro babafata ku ngufu.

Icyo gihe,umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yatangaje ko abateye uru rugo bahise batangira gushakishwa ku bufatanye na Polisi.

Ati "Amakuru ni uko hari abantu tutaramenya baraye binjiye mu rugo rw’umuturage, bagasanga inzu yararagamo abo bana babiri idakinze, hanyuma bakabasambanya, ntituzi niba bari bagiye kwiba wenda bagasanga iyo nzu idakinze, bagahitamo kubatera ubwoba bakabasambanya, turacyakorana na Polisi mu gushakisha aba bantu kugira ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa."

Yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano, no gukaza amarondo kugira ngo bakumire uwo ariwe wese washaka guhungabanya umutekano wabo.

Bivugwa ko Se w’aba bakobwa yabyutse ngo abatabare, aba bagizi ba nabi bamwumva bakiruka.

Aba bakobwa bahise bajyanywa ku bitaro bya Byumba kugira ngo bafashwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa