skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yahwituye Abanyarwanda bashyize ubuzima bwabo mu kaga bakirara mu mihanda bishimira intsinzi y’Amavubi

Yanditswe: Wednesday 27, Jan 2021

Sponsored Ad

Polisi y’igihugu yanenze bamwe mu Banyarwanda baraye bashyize ubuzima bwabo mu kaga bajya kwishimira intsinzi ikipe y’igihugu “Amavubi” yaraye ikuye kuri Togo mu itsinda C ryo gushaka itike yo kwerekeza muri ¼ cy’irangiza cya CHAN 2020.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Amavubi yari amaze gutsinda Togo ibitego 3-2 mu mukino yakinannye ishyaka ridasanzwe,Abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru by’umwihariko ab’I Nyamirambo biroshye mu mihanda bishimira intsinzi nyamara Guverinoma yashyize Umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo kubera ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 buri kuharangwa.

Aba bafana biraye mu mihanda nyamara ku munsi w’ejo,abantu basaga 400 bo mu mujyi wa Kigali basanganwe Covid-19 muri 574 banduye mu gihugu hose.

Mu butumwa Polisi y’igihugu yashyize ku rubuga rwa Twitter yibukije abanyarwanda ko ntacyo byaba bimaze kwishimira intsinzi imwe y’Amavubi ugahitanwa na Covid-19 kandi wirinze kwandura iki cyorezo wazareba izirenga Amagana.

Polisi yagize iti “Mu ijoro ryakeye nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ibonye intsinzi ku mukino yakinagamo n’ikipe y’igihugu ya Togo, hari abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bibagiwe ko turi mu bihe bya Guma mu rugo.

Kandi bamwe bagaragaye batambaye udupfukamunwa; bafite amacupa y’inzoga basohokanye mu mazu aho banyweraga mu gihe barebaga umukino kuri za televiziyo cyangwa bawumva ku ma radiyo. Aba bantu babujijwe gukomeza kwizihiriza intsinzi mu mihanda basubira mu ngo zabo.

Iyi myitwarire irakomeza gukwirakwiza icyorezo cya COVIDー19. Polisi y’u Rwanda yihanangirije abaturarwanda kutazongera kugaragaza iyi myitwarire mu gihe tukiri muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19.”

Ijoro ryo ku wa 26 Mutarama rishyira ku wa 27 Mutarama, ntiryari risanzwe ku Banyarwanda hafi ya bose, baba abakurikira iby’umupira w’amaguru ndetse n’abatawukunda.

Ibitego byo kwishyura byatsinzwe na Niyonzima Olivier ‘Seif’ na Tuyisenge Jacques byahagarukije bamwe, na bo bakangura abari mu bitotsi, ariko icya 3 cya Sugira Ernest cyishimiwe bidasanzwe kuruta uko umwaka mushya wa 2021 wishimiwe kubera icyorezo cya COVID-19.

Amavubi yaherukaga gutsinda umukino uwo ari wo wose muri Nzeri 2019, yongeye gushimisha Abanyarwanda mu buryo budasanzwe, aho bamwe mu bo mu Mujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, bigabije imihanda, abandi baguma mu ngo zabo, bose intero ari imwe, baririmba Amavubi yabahaye ibyishimo ntagereranywa.

Mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko muri Kigali nko ku Gisozi, humvikanye abavuzaga akaruru, vuvuzela nyinshi, ingoma z’urwungikane, amajerekani n’amasafuriya byavuzwaga mu gihe ku Kimisagara, bamwe bagiye mu muhanda bafite ibendera ry’Igihugu bishimira intsinzi u Rwanda rwaboneye muri Cameroun. I Nyamirambo, byari umwihariko kuko amagana y’abantu bahuriye mu muhanda, bamwe bikuramo imyenda yo hejuru, bajya mu muhanda baririmba mu majwi aranguruye bishimira intsinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa