startimes
startimes

Polisi y’u Rwanda yatangaje igihe izasubukurira gahunda yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga by’ubucuruzi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 July 2020 Yasuwe: 955

Guhera tariki ya 4 Kanama 2020 ikigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw ’ibinyabiziga kizasubukura gahunda yo gusuzuma ibinyabiziga ariko hazaherwa ku binyabiziga bikora imirimo y’ubucuruzi gusa.


Sponsored Ad


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gusuzuma ubuziranenge bizakorerwa imodoka zitwara abagenzi ndetse n’imitwaro.

Yagize ati "Mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ikigo gisuzuma ubuziranenge kizahera ku ma bisi manini atwara abagenzi ndetse n’amatoya ndetse n’amakamyo atwara ibicuruzwa."

CP Kabera yakomeje avuga ko abantu batunze ibyo binyabiziga byavuzwe haruguru bari barishyuye mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 ntabwo bazongera kwishyuzwa.

Muri Werurwe uyu mwaka ikigo gisuzuma ubuziranenge bw ’ibinyabiziga cyari cyarahagaritse gutanga serivisi mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi.

CP Kabera yagize ati "Abantu bari barafashe imyanya yo gusuzumisha ibinyabiziga bakanahabwa gahunda bazahabwa amahirwe yo gusuzumirwa imodoka kandi ntibazishyuzwa bundi bushya. "

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aravuga ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyafashe ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, ndetse no kurinda abakozi bacyo, n’abazaza kwaka serivisi mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta.

Yakomeje asaba abazagana iki kigo kuzubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda icyorezo cya COVID-19, basabwe kuzajya bambara agapfukamunwa kandi neza, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza ndetse no kubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kamonyi: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwicisha umugabo we...

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Kanama 2020,umugabo wo mu...
5 August 2020 Yasuwe: 3323 1

Bugesera: Umugore n’umwana we w’amezi 7 biciwe ahari kubakwa ikibuga...

Umugore w’imyaka 25 wo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rililima, witwa...
3 August 2020 Yasuwe: 4968 1

Kayonza: Umusaza yishwe n’umuti yahawe n’umupfumu wamubeshye ko uzamwereka...

Umugabo witwa Nzabanita Joseph wo mu Mudugudu wa Karamabara, Akagari ka...
3 August 2020 Yasuwe: 2140 0

Gakenke: Umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda yishwe ahishwa mu musarani...

Abantu barenga 4 bo mu kagari ka Kanyanza,mu murenge wa Karambo mu karere...
2 August 2020 Yasuwe: 24179 0

Umugabo wakekwagaho gucuruza abantu no gushyira hanze amashusho y’abakobwa...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko David Shukuru Mbuyi...
2 August 2020 Yasuwe: 4345 1

Rwamagana: Yatawe muri yombi azira kwiyita umupolisi akambura...

Mu karere ka Rwamagana hafatiwe Nzabihimana Jean Pierre w’imyaka 33 wiyitaga...
31 July 2020 Yasuwe: 1008 0