skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yatsinze iya Kenya mu mupira w’amaguru mu mikino ya EAPCCO

Yanditswe: Monday 28, Aug 2017

Sponsored Ad

Ku mukino wayo wa mbere wabaye ku itariki 27 Kanama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yatsinze Polisi ya Kenya ibitego bitatu kuri kimwe mu marushanwa yateguwe n’Umuryango uhuza Abakuru ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba; uwo mukino ukaba warabereye muri Kaminuza ya Mukono muri Uganda.
Ku munota wa 10 w’igice cya mbere Rutahizamu Songa Isaie yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Nsengiyumva Mustapha awubyaza umusaruro atsindira Polisi y’u Rwanda igitego cya mbere; (...)

Sponsored Ad

Ku mukino wayo wa mbere wabaye ku itariki 27 Kanama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yatsinze Polisi ya Kenya ibitego bitatu kuri kimwe mu marushanwa yateguwe n’Umuryango uhuza Abakuru ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba; uwo mukino ukaba warabereye muri Kaminuza ya Mukono muri Uganda.

Ku munota wa 10 w’igice cya mbere Rutahizamu Songa Isaie yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Nsengiyumva Mustapha awubyaza umusaruro atsindira Polisi y’u Rwanda igitego cya mbere; gusa nyuma gato Polisi ya Kenya yaje kukishyura; igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi.

Mu gice cya kabiri Polisi y’u Rwanda yokeje igitutu Polisi ya Kenya nuko ku mupira w’umuterekano Yves Manishimwe atsinda igitego cya kabiri. Ku munota wa 73 Mushimiyimana Mouhamed yatsinze igitego cy’agashinguracumu; bityo umukino urangira ari ibitego 3 bya Polisi y’u Rwanda kuri 1 cya Polisi ya Kenya.

Polisi y’u Rwanda izakina na Polisi ya Uganda ku wa kabiri tariki ya 29 Kanama, ikipe izatsinda izahita yegukana igikombe cya EAPCCO ku nshuro ya mbere mu mateka y’aya marushanwa akinwe ku nshuro ya mbere.

Polisi y’u Rwanda ihagarariwe n’abandi bakina indi mikono itandukanye. Aya marushanwa yitabiriwe n’ibihugu 7 ari byo: U Rwanda, Uganda, Sudan, South Sudan, Burundi, Tanzani na Kenya.

Ubwo yayatangizaga ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAPCCO, Inspector General of Police (GP) Emmanuel K. Gasana yavuze ko aya marushanwa agamije ahanini gutuma habaho kumenyana hagati y’abagabo n’abagore bagize Umuryango wa EAPCCO no guteza imbere siporo muri izi nzego z’umutekano.

Imikino iri mu bizaganirwaho mu nama rusange iteganyijwe mu minsi iri imbere ya EAPCCO ; hanyuma iki cyifuzo nicyemezwa kizagezwa ku nama y’Abakuru ba Polisi ku rwego rwa Afurika kugira ngo harebwe uko iyi mikino yakomeza gukinwa, ndetse igahuza Polisi zo mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa