skol
fortebet

Polisi y’ u Rwanda yatunguye abarwayi bakomerekeye mu mpanuka ibaha amafaranga

Yanditswe: Wednesday 21, Nov 2018

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasuye inashyikiriza ingemu abarwayi bakomerekeye mu mpanuka zo mu muhanda barwariye mu bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Sponsored Ad

Buri murwayi yahawe amafaranga ibihumbi 72Frw nk’ingemu Polisi yamugeneye kubera impanuka kuko imiti gusa itatunga umurwayi, kandi ngo abakoze impanuka bakenera ibintu byinshi byo kubitaho. Abarwayi bavuze ko iki gikorwa polisi yakoze cyabatunguye.

Polisi igaragaza ko yabikoze mu rwego rw’ibikorwa byayo byahariwe umutekano wo mu muhanda, kugira ngo igeze ku barwayi bakomerekeye mu mpanuka, ubutumwa bwo kubihanganisha no kubashishikariza gukoresha neza umuhanda igihe bazaba basubiye mu miryango yabo.

ACP Kajeguhakwa Jean Claude, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko impanuka mu muhanda zikunze kwibasira abakoresha amaguru kubera kutamenya amategeko y’umuhanda, uburangare no kudasoma ibyapa byo ku mihanda.

Yakomeje avuga ko abatwara ibinyabiziga bakora impanuka kubera umuvuduko no kutoroherana mu mihanda mu gihe cy’ibisikana ry’ibinyabiziga.


ACP Kajeguhakwa areba ibikomere umwa mu bakoze impanuka afite

Polisi y’ u Rwanda yahisemo kujya isura abakoze impanuka kugira ngo ibahumurize kandi ibashishikarize kurwanya amakosa yatuma abakoresha umuhanda bahura n’impanuka.

Agira ati “Twahisemo kwegera abakoresha umuhanda ariko twanasanze nka Polisi y’igihugu kwegera n’abarwayi bo mu bitaro ngo turebe uko barwaye, uko babaye kandi tukanabazanira ifunguro kugira ngo barifatanye n’imiti bahabwa na muganga kuko imiti ntifasha yonyine”.

Uhagarariye umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi yagaragaje ko kuba Polisi isura abagizweho ingaruka n’impanuka zo mu muhanda bizatuma ibyo batakazaga ku barwayi kubera impanuka bikoreshwa ibindi kandi uko zigabanuka abaturage barusheho kwiteza imbere.

Mbarushimana Barnabé wavunitse amaguru, avuga ko yaririho asunika igare rye, akaza kugongwa n’imodoka avuga ko kuba Polisi ibasura bivuze ko n’ibindi bagenerwa n’amategeko kubera impanuka bizagenda neza ariko ko ari n’isomo ku bakoresha umuhanda.

Niyitegeka Anastasie wavunitse amaguru kubera impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye avuga ko byatewe n’uko abashoferi bombi batabashije kumvikana ku ibisikana ry’ibinyabizi bari batwaye.


Yagize ati “Birakwiye ko rwose abatwaye ibinyabiziga bumva ko batwaye abantu, bakitonda kugira ngo babageze aho bagiye amahoro. Maze ibyumweru bibiri mu bitaro”.

Niyitegeka yakomeje ashimira polisi ati “Polisi ni iyo gushimirwa kuko na twe yatwibutse ikanatugemurira, biratuma n’impanuro iduha zitugaragariza ko batuzirikana koko usibye kuturaruza gusa aho tuba twaguye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Betarice yavuze ko impanuka zo mu muhanda zimunga ubukungu bw’abaturage. Nk’ uko Kigalitoday yabitangaje Uwamariya yavuze ko impanuka zagabanutse agereranyije na mbere.


ACP Kajeguhakwa Jean Claude, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo

Mu mezi atandatu ashize Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ibarura impanuka zo mu muhanda 316, zahitanye abagera kuri 66, naho abasaga 200 barakomereka.

Kubera ubukangurambaga n’ubushishozi mu kurwanya impanuka, ngo zigenda zigabanuka ugereranyije na mbere.

Polisi ikaba ivuga ko izakomeza kwigisha no gukangurira abantu kwirinda impanuka atari muri iki cyumweru gusa ahubwo no mu yindi minsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa