skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yemeje ko iratangira guhana abanze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2020

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco KABERA yavuze ko guhera kuri uyu wa Kabiri baratangira guhana abantu banze gukurikiza amabwiriza yo kuguma mu rugo n’andi yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ko Coronavirus ikwirakwira mu Rwanda.

Sponsored Ad

CP John Bosco KABERA yabwiye RBA ko uyu munsi batangira guhana abantu bose batari gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kwirinda Koronavirusi bagakomeza kugendagenda mu mihanda.

Yagize ati “Icyambere abantu bakwiriye kuguma mu ngo zabo,bagasohoka bibaye ngombwa.Kujya gushaka serivisi ntabwo ugomba kujya kuyishaka I Kantarange.Urugero,uve I Kabuga hari isoko,hari pharmacy,supermarket ngo uvuge ngo ugiye mu mujyi.Nugera aho abapolisi baguhagarika uvuge ngo ngiye gushaka pharmacy.Uve kicukiro ujye mu mujyi utaye aho wahahira.

Hirya no hino mu gihugu abantu baratanga impamvu zitumvikana.Ngiye gufata akantu mu mujyi,ngiye kwandika urwandiko,ngiye gufotoza akantu,hari akantu nasize mu mujyi.Hari n’aho byagaragaraga ko babeshya.

Turagira ngo tumenyeshe abanyarwanda ngo “Kubeshya muri ibi bihe urahanwa.Urafatwa urafungwa,uracibwa n’amande.”

Abantu 36 nibo bamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 kuva cyagera mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020.

Amabwiriza Abanyarwanda bagomba gukurikiza muri iki gihe harimo kuguma mu ngo zabo bagasohoka bibaye ngombwa.Harimo kandi kwirinda ingendo zitari ngombwa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa