skol
fortebet

Polisi yaburiye abakoresha ibihangano by’abahanzi mu nyungu zabo

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2018

Sponsored Ad

Gutubura, gukina no gucuruza ibihangano by’abandi hagamijwe inyungu runaka ntabwo byemewe n’amategeko bityo bikaba byaviramo uwabikoze ibihano.
Kubitubura, kubikina no kubicuruza bisaba ko nyirabyo abitangira uburenganzira nk’uko amategeko abiteganya. Hari aho bimwe muri ibyo bihangano nk’indirimbo, amashusho atandukanye n’ibindi bigenda bituburwa ndetse bikanagurishwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Unarebye mu rwego rw’ubuhanzi, ntashema ririmo kubona umuntu ajya kwiba ibihangano by’undi (...)

Sponsored Ad

Gutubura, gukina no gucuruza ibihangano by’abandi hagamijwe inyungu runaka ntabwo byemewe n’amategeko bityo bikaba byaviramo uwabikoze ibihano.

Kubitubura, kubikina no kubicuruza bisaba ko nyirabyo abitangira uburenganzira nk’uko amategeko abiteganya. Hari aho bimwe muri ibyo bihangano nk’indirimbo, amashusho atandukanye n’ibindi bigenda bituburwa ndetse bikanagurishwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Unarebye mu rwego rw’ubuhanzi, ntashema ririmo kubona umuntu ajya kwiba ibihangano by’undi muhanzi azi neza yuko ari ubujura nk’ubundi bwose kuko aba atabifitiye uburenganzira.

Abatubura n’abakina ibyo bihangano ndetse bakanabigurisha bitera igihombo gikabije kuri banyirabyo. Abo batubura bakanakina ibyo bihangano by’abandi ndetse bakanabigurisha batabifitiye uburenganzira bifashisha ibikoresho binyuranye nka za CD, DVD, VCD, external hard disk, flash disk ndetse na za mudasobwa n’ibindi bikoresho.

Polisi ikaba isaba abakora uwo mwuga utemewe kuwureka ahubwo bakajya babisabira uburenganzira.

Polisi kandi irasaba ba nyir’ibihangano cyane cyane abahanzi gukorana nayo kugira ngo habeho kurwanya abakora uwo muco mubi bityo uburenganzira bw’abo bahanzi,abahimbyi,abanyabugeni n’abandi bwubahirizwe.

Abantu batubura, bakina ndetse bakanagurisha ibihangano by’abandi nta burenganzira babifitiye bahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, nk’uko bikubiye mu ngingo ya 384 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa