skol
fortebet

Polisi yafashe abantu 37 bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 barimo abafataga amashusho ya Filimi

Yanditswe: Monday 01, Mar 2021

Sponsored Ad

Polisi yerekanye abasore n’inkumi 37 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 mu mujyi wa Kigali bari mu bikorwa 2 bitandukanye.

Sponsored Ad

Muri aba bantu 37, 27 bafashwe bafata amashusho ya filime muri guest house iherereye i Kibagabaga, mu gihe abandi 10 bafashwe bari mu birori mu rugo.Bose bafatiwe mu mujyi wa Kigali.

Ibikorwa byo kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 birogeye kuko kuwa Gatandatu nabwo,Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore batatu yataye muri yombi bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba basore bahaye abaturage uruhushya ryo kujya mu ntara kurema isoko bababeshya ko rwatanzwe na Polisi kandi ari uruhimbano.

Uretse kuba aba bantu bararenze ku mabwiriza ya Guma mu Karere,bafashwe bavuye mu Mujyi wa Kigali berekeje mu Isoko rya Rwagitima aho bari batwawe n’umushoferi nawe wafatanywe uruhushya rw’uruhimbano.

Tariki ya 22 Gashyantare ubwo bwari bucye abaturarwanda bagatangira kubahiriza amabwiriza mashya yari yashyizweho n’inama y’Abaminitiri ya tariki ya 19 Gashyantare, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera,yongeye kwibutsa abaturage ko bagomba kubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye.

Yanibukije abantu ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego batazahwema kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza atandukanye arimo n’ayo kwirinda Covid-19, ariko asaba buri muturarwanda gukurikiza amabwiriza atabihatiwe n’inzego izo arizo zose kuko biri mu nyungu z’ubuzima bwa buri muntu.

CP Kabera yagize ati “Leta igenda ifata ibyemezo bitewe n’imiterere y’icyorezo cya COVID-19, ariko abantu bagomba kumenya ko kwambara agapfumunwa kandi neza byo bitahindutse, guhana intera hagati y’abantu ni ngombwa, utubari turakomeza gufunga, ibirori n’andi makoraniro ahuza abantu ntabwo byemewe, abantu bagomba gukomeza kugira isuku bakaraba amazi meza n’isabune, bagomba gukomeza kubahiriza amasaha y’ingendo n’andi mabwiriza yose atangwa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa