skol
fortebet

UPDATE:Polisi yafashe za mfungwa zose zari zatorotse aho zavurirwaga koronavirusi

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Imfungwa 4 zari zaraye zitorotse ikigo zavurirwagamo Covid-19 mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma,cya ASPEK zamaze gufatwa na Polisi y’igihugu nyuma yo gutatana zihunga.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nyakanga 2020,nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko imfungwa 4 zasanganwe Coronavirus zacitse aho zavurirwaga iki cyorezo ziciye ibyuma byo ku madirishya [Grillage].

Abari batorotse ni Mubyarirehe bakunze kwita Nyamayarwo, Jean-Paul Banguwiha, Dominique, Ndagijimana na Olivier Nsabimana.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,CP John Bosco Kabera yabwiye RBA ko bamaze gufataizi mfungwa zose uko ari 4 gusa bazifatiye hirya no hino.

Polisi y’u Rwanda yabwiye Radio Rwanda ko izi mfungwa ENYE (4) zaraye zitorotse aho zavurirwaga #COVID19 mu kigo ASPEK zose zamaze gutabwa muri yombi.

Izi mfungwa zose zafashwe hanyuma abagize imiryango yabo bashyirwa mu kato kugira ngo barebe ko batandujwe Coronavirus.

Ahagana saa sita n’igice z’amanywa, nibwo babiri ba mbere bafashwe ndetse n’abandi bamaze gutabwa muri yombi. Mu masaha ya saa cyenda n’igice abandi babiri nabo bahise bafatwa.Uwa nyuma yafatiwe i Rwamagana mu rugo rwe.

Mu gitondo,Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko hatorotse imfungwa enye.

Ati "Ni abafungwa bane batorotse, baciye ibyuma by’idirishya. Bari bari mu byumba by’amashuri hariho ibyuma bidakomeye cyane barabica, byamenyekane hamaze kugenda bane, abatorotse bose bari baranduye Coronavirus."

CIP Twizeyimana yasabye abaturage ko uwabona umwe muri abo, yakwirinda kumuhishira kuko ashobora kwanduza abandi iyi ndwara.

Ati “Igikuru si uko bafungwa ahubwo ni uko bagomba kwitabwaho bakavurwa, hari igihe rero umuntu ashobora kumufata akamuhisha akikururira ibyago byo kwandura n’umuryango we."

Izi mfungwa zacitse n’izagaragaye muri ba bantu 101 barimo 72 bo mu karere ka Ngoma babonetse mu minsi yashize ndetse ngo 3 zari zifunzwe zizira ubujura n’undi waziraga ibikangisho by’amagambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa