skol
fortebet

Polisi yahaye ubutumwa bukomeye abarangarira kuri telefoni bari kuri Moto inakomoza ku byo kurasa abantu byagaragaye cyane muri 2019

Yanditswe: Friday 03, Jan 2020

Sponsored Ad

Polisi y’igihugu yatangaje ko abagenda kuri za moto barangariye ku matelefoni yabo ko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse ko bakwiriye kwibuka ko buhenze kurusha ikindi kintu icyo aricyo cyose aho yanahakanye ibyavuzwe ko yagiye irasa abantu bambaye amapingu.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirambuye Polisi y’u Rwanda yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu taliki ya 03 Mutarama 2020,yagarutse kuri byinshi birimo uko umutekano wifashe mu gihugu,ingamba ifite muri 2020 ndetse inagaruka ku bibazo bitandukanye bigenda bihungabanya uwo mutekano.

Ku kijyanye n’abantu bakunze kurangarira ku matelefoni bari kuri za moto,abakobwa banga kwambara ingoferi z’umutekano [kasike] ko bakwiriye kwibuka ko ubuzima bwabo ari ubw’ingenzi kurusha ikindi kintu icyo aricyo cyose.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji yabwiye abanyamakuru ko abantu barangarira ku matelefoni n’abanga kwambara kasike ngo zitica umusatsi wabo baba birengagije ko utaruta ubuzima bwabo aho yabibukije ko buruta ikindi kintu icyo aricyo cyose.

Yagize ati “Umusatsi w’umuntu ntabwo uhenze kurusha ubwonko bwe[uwanga kwambara kasike].Niyitura hasi umusatsi ushobora kuva mu buryo bari bawusokoje ariko aguye hasi ubwonko bukameneka nibwira ko ntawabugaruramo.

Ubutumwa twabaha nuko ubuzima bwabo bufite agaciro cyane.Nibareke gukinisha ubuzima.Umuntu ugenda mu muhanda kasike ayifashe aho kuyambara neza aba akinisha ubuzima.Ntabwo kunyereka ko wambaye kasike bimfitiye akamaro.Umupolisi ari kugira ngo arebe ko wambaye kasike kuko aziko iyo uyambaye igukiza.kandi iyo uguye hasi ikintu kibanza hasi n’umutwe,iyo utambaye kasike uhasiga ubuzima.abagenda bakoresha telefoni muri 2020 nibabireke nta cyihutirwa kiba kirimo kiruta ko wagerayo amahoro.”

Ku byerekeye amakuru yavuzwe ko Polisi irasa abanyabyaha bambaye amapingu,Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yavuze ko bitabayeho ahubwo umupolisi ashobora kurasa umunyabyaha kuko ashatse gutoroka ndetse ngo naho iryo kosa ryaba polisi yahana yihanukiriye uwabikoze.

Yagize ati “Nta mupolisi warasa umuntu wambaye amapingu.Umupolisi ashobora kurasa umunyabyaha wanze kumvira amabwiriza cyangwa se ushaka gucika mu gihe yakoze icyaha gikomeye ariko nanone umupolisi ashobora kurasa umuntu ushaka gucika.Wari ufunze ariko agufatiye mu cyuho ibyo birashoboka.Nta mupolisi wakwambika amapingu umuntu ngo narangiza amurase.

Iyo icyo kibazo kigaragaye,hakorwa iperereza abapolisi babikoze bagahanwa.Niba hari ikigo gifata ibyemezo bikarishye ni Polisi,dufite amabwiriza agenga imyitwarire yihariye irimo no kwirukana mu gipolisi.Niyo wahesheje isura mbi polisi irakwirukana.”

Ku byerekeye abajura batega abantu bakabambura ndetse n’abatuma uduce tumwe na tumwe tutaba nyabagendwa kubera urugomo n’ibindi,Polisi yavuze ko icyo ishaka ari uko u Rwanda ruba nyabagendwa ndetse ikeneye amakuru ubundi igahita iyashikiriza abapolisi bo mu mirenge bakabikurikirana bigakemuka.

Polisi yongeye gusaba abanyarwanda gukoresha nimero yatanze kugira ngo abantu bayitabaze kuko ngo abantu batarakangukira kwaka ubufasha igihe bakeneye Polisi.

Polisi yavuze ko mu mwaka wa 2019 impanuka zagabanutse ku kigero cya 17 % kuko mu mwaka ushize habaye impanuka 4,661 mu gihe mu mwaka wa 2018 zari 5,611.

Polisi yavuze ko kuva ubukangurambaga bwa GERAYO AMAHORO bwatangira bwagabanyije cyane impanuka ndetse ngo muri uyu mwaka yiteze ko zizaganuka kurushaho.Ubu bukangurambaga bwatangiye muri Gicurasi 2019 bumaze ibyumweru 34 aho 18 bisigaye hitezwe ko impanuka zizagabanuka ku buryo bushimishije.

Mu byumweru 18 bisigaye ngo ubu bukangurambaga bwa GERAYO AMAHORO burangire,Polisi yiyemeje kwibanda ku banyamaguru,abamotari n’abatwara amagare kuko nibo benshi bapfiriye cyane mu mpanuka zo mu muhanda.

Abanyamaguru nibo baguye mu mpanuka cyane kuko abagera kuri 223 bahasize ubuzima, abatwara abantu kuri moto babaye 184 mu gihe abatwara abantu ku magare hapfuye130.

Polisi yiteguye gukomeza ibihano ku batwara banyoye ibisindisha birenze urugero,abacomora utwuma tugabanya umuvuduko [speed Governor] ndetse n’abatitabira gahunda yo gusuzumisha ibinyabiziga byabo.

Ku kibazo cya ruswa ikigaragara muri polisi, CP Mujiji yavuze ko hari gahunda nyinshi zo guhangana nayo zirimo ikorabuhanga hagabanywa impamvu zituma umuturage ahura na polisi.

Muri uyu mwaka wa 2020,Polisi y’u Rwanda igiye gutangiza ubundi bukangurambaga bwo kurwanya abatera inda abana bato yise “RENGERA UMWANA” izafatanya n’imiryango ishinzwe kwita ku bana n’abanyarwanda.

Polisi igiye kongera kamera zo ku mihanda no gufungura amashami 18 mu turere dutandukanye azajya afasha abantu gukora ibizamini bya Provisoire kuri internet.

Imibare ya Polisi ivuga ko mu mwaka ushize,abafashwe barengeje umuvuduko,abacomoye speed governor ari 12,755 mu gihe abafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha birenze urugero ari 2,597.Abafashwe batakoresheje isuzuma ry’ibinyabiziga byabo [Control Technique] ari 30,042.

Polisi yongeye kwibutsa ko nimero zayo zitishyuzwa ari 112 ku butabazi bwihuse,impanuka zo mu muhanda ni 113,Kurohama ni 110,inkongi y’umuriro 111,Gutukwa n’umupolisi cyangwa aguhohoteye uhamagara 3511.Gusaba ubufasha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni 3512.Gufasha abana ni 116.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa