skol
fortebet

Polisi yakoreye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Iseminari nto ya Rwesero

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2017

Sponsored Ad

Mu rwego rwo gukomeza gahunda yo gukumira ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo mu bigo by’amashuri, kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nzeri, Polisi y’u Rwanda yaganiriye n’abanyeshuri hafi 400 biga mu iseminari nto ya Mutagatifu Dominiko Saviyo yo ku Rwesero (Petit Seminaire Saint Dominique Saivio de Rwesero) iherereye mu murenge wa Bukure akarere ka Gicumbi, inasabana n’abo banyeshuri bakina umupira w’amaguru.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi (...)

Sponsored Ad

Mu rwego rwo gukomeza gahunda yo gukumira ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo mu bigo by’amashuri, kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nzeri, Polisi y’u Rwanda yaganiriye n’abanyeshuri hafi 400 biga mu iseminari nto ya Mutagatifu Dominiko Saviyo yo ku Rwesero (Petit Seminaire Saint Dominique Saivio de Rwesero) iherereye mu murenge wa Bukure akarere ka Gicumbi, inasabana n’abo banyeshuri bakina umupira w’amaguru.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’iyi Seminari Padiri Paul Gahutu yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yafashe uyu mwanya n’akazi kenshi ihorana, ikaza kuganira no gusabana n’abanyeshuri biga mu kigo ayobora.

Yaravuze ati:”Twishimiye kuba mwaje kutuganiriza no gusabana natwe n’akazi kagoranye ko gucunga umutekano muhorana, biragaragaza ko Polisi yacu yitaye ku banyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko.”

Yabwiye abanyeshuri ayobora ko ibi bigaragaza ko Polisi ibakunda, aho yavuze ati:”Banyeshuri, kuba Polisi yaje hano ni ukubereka ko abapolisi babakunda kandi ari abavandimwe banyu. ni nayo mpamvu baje gusabana namwe kandi buri gihe Polisi y’u Rwanda iba ibafitiye ubutumwa bw’amahoro.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege wari uri muri iki gikorwa, yabwiye abanyeshuri biga muri iki kigo ko bazanywe no gusabana nabo no kubagezaho ubutumwa bwo kubakangurira gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’ihohoterwa rishobora kuba ribera mu miryango yabo cyangwa y’abaturanyi babo.

Yarababwiye ati:”Ndizera ko muri mwe ntawe unywa ibiyobyabwenge urumogi cyangwa kanyanga, buri gihe tuba dutanga ubutumwa bw’amahoro n’umutekano, ni nayo mpamvu tubasaba ko muba urubyiruko, abanyeshuri batanywa ibiyobyabwenge ndetse badakora n’ibindi byaha.”

Yabasabye ko ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge bazanabugeza ku rubyiruko baturanye rrwarangije amasomo, kuko bo bagira amahirwe yo kuba babonera ubu burere mu mashuri bigamo.

Yakomeje ababwira ati:”Ikindi tubasaba ko mudufasha gukumira no kurwanya ni amakimbirane yo mu ngo n’ihohoterwa ryo mu miryango, ndizera ko muri mwe ntawe utaha mu muryango urangwamo amakimbirane, kandi ubu butumwa bw’amahoro n’umutekano mujye mubugeza no mu miryango yanyu ndetse n’iyo muturanye.”

Nyuma y’ubu butumwa, habaye umukino wahuje ikipe y’umupira w’amaguru igizwe n’abana bato bakinira ingimbi za Police FC n’ikipe y’iri shuri, umukino urangira ingimbi za Police FC zitsinze Iseminari nto yo ku Rwesero ibitego 5 kuri 2.

Nyuma y’umukino, Kapiteni w’ikipe ya Seminari nto yo ku Rwesero Ndahigwa Mucyo Savio wiga mu mwaka wa 4 MPG (Math Chemistry and Biology), yishimiye kuba bagize amahirwe yo gusurwa na Polisi, anavuga ko ubutumwa bahawe bagiye kubushishikariza bagenzi babo ngo hatazigera hagira uwishora mu biyobyabwenge, kandi bakazakangurira ababyeyi babo kwirinda amakimbirane n’ihohoterwa ryo mu miryango.

Yanavuze ko bagiye kwitegura neza umukino wo kwishyura ku buryo nabo bazawutsinda

Iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yanahaye ikipe ya Seminari nto yo ku Rwesero imipira 2 yo gukina izajya igasha aba banyeshuri kwidagadura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa