skol
fortebet

Polisi yamaganye abashoferi bari gutanguranwa na saa moya bagateza impanuka

Yanditswe: Wednesday 09, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19, hagiye hashyirwaho ingamba zo guhangana n’iki cyorezo. Zimwe muri izo ngamba harimo amasaha abantu batagomba kurenza bari mu muhanda bagenda aho yavuye ku isaha ya saa tatu z’umugoroba ashyirwa ku isaha ya saa moya kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo.
Ni kenshi hakunze kugaragara umuvundo w’ibinyabiziga mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugora kubera ko abantu baba basiganwa ngo isaha ya saa moya igere bageze mu ngo zabo.
Raporo ziva mu (...)

Sponsored Ad

Mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19, hagiye hashyirwaho ingamba zo guhangana n’iki cyorezo. Zimwe muri izo ngamba harimo amasaha abantu batagomba kurenza bari mu muhanda bagenda aho yavuye ku isaha ya saa tatu z’umugoroba ashyirwa ku isaha ya saa moya kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo.

Ni kenshi hakunze kugaragara umuvundo w’ibinyabiziga mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugora kubera ko abantu baba basiganwa ngo isaha ya saa moya igere bageze mu ngo zabo.

Raporo ziva mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda zigaragaza ko ibi bikunze gutuma haba ukwiyongera ku impanuka zo mu muhanda, biturutse ku kuba abatwaye ibinyabiziga baba barimo kwihuta ngo bagerere mu rugo ku gihe.

Raporo igaragaza ko mu mpanuka zo mu muhanda 1826 zabaye hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Kanama uyu mwaka wa 2020, 744 zabaga muri ariya masaha ya nimugoroba. Bisobanuye ko 40,7% by’impanuka zabaga mu isaha imwe mu gihe 59,3 zabaga mu masaha 16.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko umuntu wese utegereza ko isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoraba imugereraho kugira ngo atangire urugendo rwe aba afite ibyago byinshi byo kuza gukererwa bigatuma akenshi aribo basiganwa n’igihe bigatuma bashyira mu kaga ubuzima bwabo bateza impanuka abakoresha umuhanda.

Yagize ati “Iyo bigeze saa moya z’umugoroba tubona bamwe mu bashoferi benshi barimo gusiganwa n’igihe. Ibi nibyo byatumye impanuka ziyongera ku mugoroba, ntabwo ari amasaha atera impanuka ahubwo ni abantu ku giti cyabo bahitamo nabi bagakoresha nabi igihe nyuma bakaza gushaka gutanguranwa nacyo.”

Yakomeje avuga ko nta muntu ugomba gukoresha igihe nabi nyuma ngo atangire gushaka gusiganwa nacyo agendera ku muvuduko ukabije, bityo bikaza kurangira akoze impanuka ndetse ishobora guhitana ubuzima bw’abantu.

CP Kabera ati “Guhera saa kumi n’imwe za mugitondo abantu baba bafite umwanya wo gukora imirimo yabo bitonze nta mpamvu y’urwitwazo rwo gukererwa mu nzira. Byagaragaye ko abantu benshi baba batari mu ngo zabo saa moya z’umugoroba ni abantu baba bagiye gusura inshuti zabo cyangwa bagiye mu birori bitemewe bakibagirwa amasaha. Ibirori no gusurana ntabwo byemewe kabone n’iyo waba warimo gukora ibyemewe n’amategeko ugomba kuba ufite icyangombwa gitangwa n’inzego zibifitiye ububasha.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko ibyo byose bigomba kugendera hamwe no kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 nko kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza, kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa