skol
fortebet

Polisi yateye utwatsi amakuru avuga ko umunyamakuru Robert Mugabe akurikiranyweho ibyaha

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu gihe hari hashize iminsi humvikana amakuru avuga ko umunyamakuru w’ umunyamategeko Robert Mugabe akurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi no gukwirakwiza ibihuha, Polisi y’ u Rwanda yahakanye aya makuru.
Ibi bitangajwe nyuma yaho nyir’ ubwite yatangaje ko umutekano we utifashe neza ndetse akanivugira ko ashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi no gukwirakwiza ibihuha.
Mu kiganiro polisi y’ u Rwanda yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 2 Mutarama 2017, yemeje ko uyu munyamakuru yahamagajwe (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hari hashize iminsi humvikana amakuru avuga ko umunyamakuru w’ umunyamategeko Robert Mugabe akurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi no gukwirakwiza ibihuha, Polisi y’ u Rwanda yahakanye aya makuru.

Ibi bitangajwe nyuma yaho nyir’ ubwite yatangaje ko umutekano we utifashe neza ndetse akanivugira ko ashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi no gukwirakwiza ibihuha.

Mu kiganiro polisi y’ u Rwanda yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 2 Mutarama 2017, yemeje ko uyu munyamakuru yahamagajwe n’urwego rushinzwe iperereza kugira ngo aruhe amakuru rwari rumukeneyeho aho kuba hari ibyaha akurikiranyweho nkuko byagiye bitangazwa.


Umunyamakuru akaba n’ umunyamategeko Robert Mugabe

Komiseri wungirije mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda,ACP Morris Muligo, yagize ati “ Buri Munyarwanda afite inshingano zo gutanga amakuru, twese dufite inshingano zo gufatanya mu mutekano w’igihugu cyacu,dufite inshingano rero natwe nk’abashinzwe umutekano kuguhamagara tukubaza amakuru, dushobora kuguhamagara kuko tugukekaho ibintu, dushobora no kuguhamagara kubera ko uri umutangabuhamya.”

“Kuki umuntu yitaba kuri CID bigahinduka ibindi? Ntabwo afunze, Kanuma twavuze ko afunze ariko Robert Mugabe ntabwo afunze. Icyo dukora tumuhamagara ku makuru dukeneye.”

Polisi y’u Rwanda kandi ivuga ko kuba yarataye muri yombi Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru, The Rwanda Focus, Shyaka Kanuma, bikurikije amategeko kandi ko ibifitiye uburenganzira ihabwa n’amategeko.

Muri iki kiganiro, umunyamakuru yabajije Polisi impamvu bafunze Kanuma bamukurikiranaho kunyereza imisoro aho gufatira ibye bikozwe n’ikigo gishinzwe imisoro.

ACP Muligo yasubije ko Polisi ifite ububasha bwo gukurikirana ikintu icyo ari cyo cyose gikozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Yagize ati “Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha nizo nshingano zacu. Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kivuga ko umuntu wese utishyuye umusoro asabwa, agomba guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.”

"Iki ni icyaha giteganywa n’amategeko, niba hariho kujya kwishyuza, twebwe mu bugenzacyaha ntabwo dushinzwe kujya gufatira, hari izindi nzego zibishinzwe, dukora dosiye tukayishyikiriza ubushinjacyaha, nabwo bukayishyikiriza ubucamanza; umwanzuro buzafata niwo uzubahirizwa n’urwego rw’ubutabera."

Shyaka Kanuma, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ku wa Gatandatu, tariki 31 Ukuboza 2016, akurikiranyweho ibyaha birimo kutishyura imisoro n’ibijyanye n’isoko rya Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero yatsindiye binyuze mu buriganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa