skol
fortebet

Polisi yerekanye abagabo bakekwaho kwiba ibyuma by’amashanyarazi bakabigurisha

Yanditswe: Friday 15, Jan 2021

Sponsored Ad

Polisi y’Igihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, yerekanye abagabo bane bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi.

Sponsored Ad

Abo bagabo ari bo Muhirwa, Uwitonze, Kubwimana na Ndayizeye barimo abafashwe bagiye kugurisha ibyumba bifata amapilone atwara amashanyarazi ndetse n’uwaguraga ibyo byuma.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP J.B Kabera, asobanura ko abagabo bafashwe, bitangaje kubona bari mu bantu bakwiye kuba bafite inyungu cyane cyane mu bikorwa bitanga amashanyarazi mu ngo, barangiza bakabyangiza.

Yagize ati: “Ni gute wakenera gukoresha amashanyarazi mu nzu cyangwa kuyakoresha ibintu bitandukanye warangiza ukajya kwangiza ibikorwa biyaturukaho cyangwa ibyuma biyatanga n’abandi bose bakabihomberamo? Ibi bintu ntabwo byemewe”.

CP Kabera ashimangira ko abo bagabo bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo bityo ko inkiko niziramuka zibahamije ibyaha, bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi bagatanga n’ihazabu ya miriyoni eshatu cyangwa eshanu.

Akomeza agira ati “Nta muturage ukwiye gufatirwa muri ibi bintu, nibabyirinde, nibakore akazi karahari nibagashake cyangwa bahange imirimo ariko kuba udafite akazi warangiza ukagerekaho kwiba, ntabwo byemewe”.

Muhirwa Emmanuel, usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, avuga ko umugenzi yamuteze ngo bajye i Nyabugogo akamuca amafaranga 1000, bageze imbere avaho ajya muri karitsiye kuzana ibintu, mu gihe ngo akimanuka uwitwa Faranga avuga ko ibi ari bya byuma bibwa, undi agahita abikubita hasi akiruka.

Avuga ko akimara kwiruka na we agasigara aho, Faranga yahise avuga ko uriya muntu ubacitse ari ikibazo. Muhirwa yahise amubwira ko baramutse bamufashe yahita amumenya kuko ngo yafashe isura ye.

Uwitonze Edison ucuruza ibyuma bishaje Kiruhura, ari na we waguze ibikoresho by’amashanyarazi byibwe, avuga ko yageze ku kazi mu gitondo, umukarani akamubwira ko Nyabugogo hari umuntu ushaka kugurisha ibyuma, ajyayo bumvikana ko amwishyura amafaranga ibihumbi 10.

Avuga ko hashize igihe gito acuruza ibyuma bishaje. Ati: “Ibi byuma nta myaka ibiri ishize mbicuruza ariko ntabwo ari ibi ncuruza kuko nacuruzaga amaferabeto (fer à betton) ubundi nari umusuderi”.

Nkubito Stanley, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ibikorwa byo kwangiza amashanyarazi, agaragaza ko abo bantu bamaze igihe kandi ko atari ibintu batangiye uyu munsi.

Agira ati “Ku rwego rw’amashanyarazi, iki ni ikibazo gifite uburemere bwinshi, bino bikoresho ni ibyubaka ziriya nkingi mwikorezi zikorera imiyoboro y’amashanyarazi akwirakwizwa mu gihugu.

Iyo bazifunguye bakayisenya icyo gihe amashanyarazi arabura akavaho mu gihugu hose, bikadutwara umwanya wo kujya kuyubaka”.

Avuga ko iyo bashenye inkingi bituma amashanyarazi abura mu gihugu bigatuma abura mu bitaro abagombaga kubagwa bigahagarara, ibintu bakonjesha n’ubucuruzi busanzwe byose bigahagarara kubera ko ngo mwikorezi zikorera amashanyarazi bazishenye.

Avuga ko ipiloni (inkingi mwikorezi) ifite agaciro k’amafaranga angana na miriyoni 50 kugeza kuri 60 ariko ngo iyo bayishenye amashanyarazi y’igihugu cyose arahagarara, ndetse n’imirimo ikenera ingufu z’amashanyarazi bigahagarara.

Kuri ubu abo bagabo bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, bakaba banashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

Inkuru: IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa