skol
fortebet

Polisi yerekanye abantu 16 bafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’Amavuko

Yanditswe: Wednesday 23, Dec 2020

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 16 biganjemo abakobwa bafashwe bari gukorera ibirori by’isabukuru ndetse n’igitaramo cyo kubyina bambaye ecouteur kizwi nka Silent Disco mu rugo kandi binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Sponsored Ad

Aba bantu uko ari 16 barimo abakobwa 14 b’ibizungerezi n’abahungu 2 bafashwe bakoze ibirori by’isabukuru muri Kimironko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.Bakoresheje uburyo bwa Silent Disco butuma amajwi adasohoka.Bose bakurikiranyweho icyaha cyo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.

Aba bakobwa babwiye itangazamakuru ko isabukuru ko iki kirori bagiteguye mbere y’uko amabwiriza asohoka ariko bagikora kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.

Umwe muri aba bakobwa wari wakorewe isabukuru yavuze ko bari bazi ko bitemewe ariko umwe mu banyamakuru yashyize hanze ifoto yabo bituma Polisi ibata muri yombi.

Aba bakobwa bagiriye inama abandi bagenzi babo ko bakwiriye kwirinda gutegura ibirori muri iyi minsi u Rwanda ruri kurwana na Coronavirus.

Aba bakobwa baherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto abagaragaza bari mu birori bya Silent Disco, ibintu bitavuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi wa Polisi,CP John Bosco Kabera yavuze ko aba bakobwa bishe amabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda Covid-19 kuwa 19 Ukuboza 2020 bityo aboneraho kubwira abantu ko uwishe amabwiriza niyo atafatwa uwo mwanya bikagaragara nyuma polisi imushakisha agahanwa.

Yavuze ko aba bakobwa bahimbye amayeri akomeye kuko baturutse hirya no hino bakoresha ama ekuteri kugira ngo bakore iki kirori rwihishwa.

Yagize ati "Turasaba abantu ko nubwo batakumva umuziki ariko bakabona ibimenyetso by’uko abantu bateranye bakwiriye kumenyesha Polisi.

Abantu bizihiza isabukuru kandi ni byiza ariko kuyizihiza ukayanduriramoo Covid ikaguhitana cyangwa uwaje kugufasha kuyizihiza nta nyungu irimo.

Inama twagira abanyarwanda basubika isabukuru kuko igihe turimo kitabimwerera cyangwa akayizihiza nuwo babana.Covid-19 ntacyo twayibwira ngo ibyumve kuko isi yose yarayamaganye ariko yakomeje guca ibintu.

Muri izi mpera z’umwaka turakoresha ingufu zose dufite turinde abanyarwanda yaba iz’abantu cyangwa ibintu.Turakorana n’abaturage n’izindi nzego dukorana kugirango turinde Abanyarwanda."

Muri Nzeri 2020,Umujyi wa Kigali wari watangaje ko " Umuntu wateguye, watumiye, witabiriye ibirori n’iminsi mikuru bihuza abantu mu buryo butemewe (ingero nko gusengera mu ngo, isabukuru y’amavuko, ibirori byo gusezera ku bukumi [bridal shower], ibyo guha ikaze umwana [baby shower] n’ibindi); uwatumiye n’uwakiriye abantu bazajya bishyura ibihumbi 200 Frw kandi umuntu wese witabiriye icyo gikorwa acibwe ibihumbi 25 Frw.

Wakomeje uvuga ko ibi bizajya bijyana kandi no kuba abafatiwe muri ibyo birori bose bazajya bashyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 bagahabwa inyigisho zigamije guhindura imyumvire mu kwirinda iki cyorezo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa