skol
fortebet

Polisi yerekanye abasore 4 bakekwaho kwiba arenga miliyoni FRW sitasiyo za Peteroli

Yanditswe: Thursday 08, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Ukwakira 2020,Polisi y’igihugu yerekanye abasore 8 muri 14 bakurikiranyweho ubujura bakoreye kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli.

Sponsored Ad

Aberekanywe bibye amafaranga abarirwa muri miliyoni 10, telefoni zigendanwa 8, za mudasobwa n’ibindi.

Mu kwerekana aba basore,Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, yagize ati: “Urubyiruko ntabwo rukwiye kwishora mu bikorwa by’ubujura.

Twagiriye inama ba nyiri sitasiyo za peteroli ko bashiraho ibikoresho bicunga umutekano nka CCTV camera.”

CP. J.Bosco Kabera yavuze ko guhera muri Nyakanga kugeza muri Nzeri uyu mwaka, hagaragaye ubujura kuri sitasiyo za peteroli zitandukanye mu turere umunani (8) aho bibye amafaranga angana na miliyoni 10, mudasobwa esheshatu (6) ndetse na telefone umunani.

Sitasiyo za Peteroli zibwe ni Mount Meru ya Bugesera na Kamonyi, SP ya Muhanga na Karongi, Omar Maganya (OM Kabaya) ya Ngororero, GEMECA ya Rubavu, EXCEL Energy Amina ya Kamonyi , HASS Petroleum ya Muhanga,HASHI Energy ya Musanze, SANTE Comfortable ya Musanze na Oscarson Investment Company (OIC) Oil Kivumu ya Rutsiro.

Ibikorwa by’ubujura bikomeje kwiyongera hirya no hino mu Rwanda kuko ku munsi w’ejo nabwo Polisi y’Igihugu yerekanye abagabo batanu bakekwaho gutera urugo rw’umuturage witwa Habarurema Anicet ruherereye mu Murenge wa Masaka bakiba televiziyo ndetse bakica umushoferi we witwe Nsengayire Anicet mu ijoro ryo ku wa 30 Kanama uyu mwaka.

Aba bakewaho ubu bwicanyi bose uko ari batanu bahurira ku kuba barajyanywe kugororwa mu Kigo Ngororamuco cya i Iwawa nyuma yo gufatwa ubwo bari inzererezi.

Ikindi ni uko bose batuye mu gasanteri kamwe kitwa Kandahali gakunze kuvugwamo ko harimo abantu benshi bacuruza ibiyobyabwenge, bajya mu bikorwa by’ubujura n’urugomo. Aba bakekwaho biyemerera ko basanzwe bakora ibikorwa by’ubujura.

Bakekwaho kwica Nsengayire Anicet, aho bavuga ko babiri muri bo aribo bamwishe ubwo yabarwanyaga bagiye kwiba.

Umwe muri bo yagize ati “Ibyo kwica umuntu ni [uwitwa] Viye na Nyinya [amazina y’abamwishe]; nibo bagiye kwiba iyo televiziyo bavuyeyo turi kunywa inzoga barabyigamba bati twebwe umuntu twaramurangije.”

Uwishwe yari amaze imyaka igera kuri 20 akorera Habarurema yishwe nyuma y’uko agerageje gutesha abo bajura. Bamukase ijosi hakoresheje “Scie à métaux" hanyuma bica idirishya binjira mu nzu batwara televiziyo.

Habarurema wibwe, yavuze ko hari agakwege abajura banyuza mu idirishwa rigafunguka hanyuma bagafara ijeki bakagonda “grillage” maze umuto muri bo akinjira. Atekereza ko muri uko kwagura “grillage” nyakwigendera yaba yarabumvise agasohoka bagahita bamwica.

Ati “Dutekereza ko muri uko kwagura ama- grillage bishobora kuba byarasakuje cyangwa byarakatse. Noneho kuko uwo mushoferi yabaga mu yindi nzu iteganye n’iryo dirishya, dutekereza ko yaba yarabyutse bagahita bamugarika hasi bakamwica bamukase ijosi. Nonaha numvise ngo ni “Scie à métaux” bakoresheje. Hanyuma binjira mu nzu televiziyo barayitwara noneho n’ingufuri yari iri ku rugi ntitwamenye igihe bayifunguriye.”

Uyu mugabo ngo yamenye ko yibwe ahagana saa munani z’ijoro, nabwo ni uko hari umuntu watabaje avuga ko mu gipangu bahibye mu gihe agiye kureba nyakwigendera asanga aryamye hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa