skol
fortebet

RCS yaguze izindi modoka zitwara imfungwa n’abagororwa

Yanditswe: Sunday 25, Feb 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa buratangaza ko bwaguze ibinyabiziga bishya birufasha mu gutwara Imfungwa n’Abagororwa.
Ibi binyabiziga bigaragara hirya no hino mu gihugu mu mirimo y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa , birushaho kugaragara neza iyo ubisanze biparitse ku kicaro gikuru cy’uru rwego, aho biba bimaze kugeza imfungwa n’abagororwa hirya no hino mu mirimo y’uru rwego.
Izi modoka ziri mu byiciro bitandukanye, hari (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa buratangaza ko bwaguze ibinyabiziga bishya birufasha mu gutwara Imfungwa n’Abagororwa.

Ibi binyabiziga bigaragara hirya no hino mu gihugu mu mirimo y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa , birushaho kugaragara neza iyo ubisanze biparitse ku kicaro gikuru cy’uru rwego, aho biba bimaze kugeza imfungwa n’abagororwa hirya no hino mu mirimo y’uru rwego.

Izi modoka ziri mu byiciro bitandukanye, hari izo mu bwoko bwa bisi(Bus Coaster), mini bisi Toyota ( (Toyota Mini Bisi), izo mu bwoko bwa kamyonete (Camionette), Toyota dubure kabine (Toyota Double cabine) na jupe zitwara abayobozi bakuru b’uru rwego.

Zimwe muri izi modoka zanditsweho amagamo bitewe n’icyo zikoreshwa, Kamyoneti, Bisi na minibisi zanditsweho RCS Inmates Van zitwara imfungwa n’abagororwa, mu gihe izanditseho RCS gusa zitwara abayobozi n’abakozi b’urwego, ni mugihe izitanditsweho zo mu bwoko bwa jipe zitwara abayobozi bakuru b’uru rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

Umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe ibikoresho muri RCS, SSP Camille GATETE

Izi modoka nziza kandi zaguzwe hagamijwe gusubiza ikibazo cy’uburyo imfungwa n’abagororwa batwagwamo butari bunoze, umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe ibikoresho muri RCS, SSP Camille GATETE atangaza ko hashize imyaka 3 ubu buryo bushya butangiye gukora.

Uyu muyobozi atangaza ko aho bageze mu kwihaza mu bikoresho hashimishije, yagize ati ”Mbere ubushobozi bwari bukiri buke, aho twagiraga Imfungwa n’abagororwa bajyaga mu nkiko, kwa muganga no mubindi bikorwa ugasanga baragenda bicaye bavangavanze , ariko muri iyi minsi buri gice kigenda kicaye ukwacyo, aho abacunga gereza bicara mu gice cy’imbere, imfungwa n’abagororwa nabo kagenda bicaye mu cyumba cyabo kandi gisakariye, kuburyo ntawe ukicwa n’izuba cyanwa ngo anyagirwe”

Uru rwego kandi rutangazo ko imodoka nk’izi zahawe gereza 15 ziri mu gihugu hose,ku buryo ngo zoroheje akazi,ubuyoozi bw’uru rwego butangazako ivugururwa ry’uburyo bwo gutwara imfungwa n’abagororwa muri RCS ryatwaye miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda.


Source:RCS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa