skol
fortebet

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa

Yanditswe: Friday 26, Jan 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ ingabo z’ u Rwanda bwatangaje ko bugiye kwinjiza mu gisirikare abifuza kujya mu byiciro bitatu bitandukanye birimo abasirikare bato, abifuza kuba abofisiye nyuma y’ imyaka itatu n’ abifuza kuba abofisiye nyuma y’ umwaka umwe.
Nk’ uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF abifuza kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda baziyandikisha ku biro by’ uturere twabo guhera tariki 1 kugeza tariki 26 Gashyantare uyu mwaka.
Uwifuza kujya mu ngabo z’ u Rwanda mu basirikare bato (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ ingabo z’ u Rwanda bwatangaje ko bugiye kwinjiza mu gisirikare abifuza kujya mu byiciro bitatu bitandukanye birimo abasirikare bato, abifuza kuba abofisiye nyuma y’ imyaka itatu n’ abifuza kuba abofisiye nyuma y’ umwaka umwe.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF abifuza kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda baziyandikisha ku biro by’ uturere twabo guhera tariki 1 kugeza tariki 26 Gashyantare uyu mwaka.

Uwifuza kujya mu ngabo z’ u Rwanda mu basirikare bato agomba kwerekana icyangombwa cy’ uko yarangije amashuri atandatu yisumbuye kandi akaba afite imyaka kuva kuri 18 kugera 21.

Uwifuza kuba umusirikare w’ umwofisiye mu ngabo z’ u Rwanda nyuma y’ imyaka itatu agomba kwerekana icyemezo cy’ uko yarangije amashuri yisumbuye mu mashami arimo ubugenge, ubutabire n’ imibare PCM, Ubugenge ubutabire n’ ibinyabuzima PCB, n’ ubumenyamuntu Humanities. Agomba kandi kuba yaratsinze ku kigero cyo hejuru mu ishami yize no kuba afite imyaka kuva kuri 18 ariko atarengeje 21.

Umunyarwanda/kazi wifuza kuba umwofisiye mu ngabo z’ u Rwanda nyuma y’ umwaka umwe asabwa icyangombwa cy’ uko yarangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza A0, kuba afite imyaka kuva kuri 21 kugera kuri 24 no kuba atarengeje 27 ku bize ubuganga na engineering.

Awiyandikisha kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda bitwaza irangamuntu, icyemezo cy’ amashuri yize , icyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no myifatire gitangwa n’ ubuyobozi bw’Umurenge.

Iri tangazo riboneka ku rubuga ry’ ingabo z’ u Rwanda www.mod.gov.rw

Ibitekerezo

  • Abasore n’inkumi bakunda igisirikare.Muli iki gihe,bashishikazwa nuko bazajya mu butumwa bw’amahoro muli Darfour,South Sudan,Haiti,etc...aho bakura amafaranga menshi.Usanga abavuyeyo bahita bubaka inzu ndetse benshi bakagura imodoka.
    Cyokora hari abasore n’inkumi bamwe batajya mu gisirikare,urugero abahamya ba yehova.Iyo ubabajije impamvu batarwanira igihugu,ko Yesu yabujije abakristu kurwana,ahubwo akabasaba gukunda abanzi babo.Iyo ubabwiye ko biba ari ukurinda igihugu,bakwereka Luka 21:20,21 havuga ko Yesu yasize abujije abayoboke be kurwana,ubwo Yerusalemu yaterwaga n’abasirikare b’Abaroma mu mwaka wa 70.Bali bayobowe na general Titus.Yesu yabasabye ko bazahungira mu misozi.Burya koko abantu turatandukanye.

    nibyiza arko hazatekerezwe nokubize nursing advanced diploma kuko natwe dukunda igihugu cyatubyaye twifuza kugiha uwo musanzu mungabo zigihugu cyacu

    Abize imyuga kuberiki batajya gukora cadet y’imyaka itatu mutubarize impamvu hakirikare.

    nonese s3 ntimwamufata

    ese umuntu wize MEG akagira amanota meza ntago mwamwemerera kwigira ofisiye?

    Nonese nkumuntu wiga muri kaminuza ariko atararangiza kandi imyaka 21 yararenze ariko ashaka kwinjira mugisirikare byakunda?

    none she ufite 22 ntimwamwakira

    Nonex ko narangije s3 ntimwapfa kd kombikunda

    Nonex ko narangije s3 ntimwapfa kd kombikunda

    Mwiriwe neza? Harakibazo nshaka kubaza nonese uyu mwaka wa 2020 ubu training Izaba kubera iki cyorezo Sawa murakoze dutegereje igusubizo cyanyu cyiza!

    1.Ese kombona itariki mwatubwiye gukoreraho ikizamiyarenze muzatumenyesha ryari indi tariki
    2. Nonese nkabanubashatse ibyangombwa mbere ya corona virus bikaba birimokura ngira nimufungura tuzashaka ibindi byango mbwa murakoze nibyobibazo mpfite.

    Nonese abarangije s6 mubumenyi ngiro ndavuga Wda nabo bakemererwa kwiga muri kaminuza ya gisirikare

    Bayobozi dukunda ntakuntu mwajya mwinjiza amaraso mashya kabiri mumwaka nibura murakoze

    Banyakubahwa umuntu ashaka kuba umwe mubasirika bigihugu yanyura muzihe nzira

    UMUNTU IYO ARANGIJE AMASHURI ATANDATU MUBIRYANYE NAMAPETI AHABWA IRIHE? MURAKOZE

    Umuntu ashaka kwiyandikisha binyuze kurubuga byakunda?

    Ntago nakatiwe

    Nagirango mu nzobanurire metero zuburebure baheraho nahobagarucyira kandi nkabaza itaricyi kayonza bazatajyirakwandika abifuza kucya mugisirikare cyurwanda number ushaka kugira ibyo unzobanurira niza 0790264061 murakoze

    Ndashaka ku kwinjira itariki yavuba Ni ryari muri uyu mwaka wa 2022

    Ndashaka ku kwinjira itariki yavuba Ni ryari muri uyu mwaka wa 2022

    ndifuza iGisirikare ark ndi s3 ndifuza gukorera igihugu

    murahonez ese ntago mugifat s3 ? mungabozu RWANDA

    Nitwa Akayezu Charles murugo ni rusizi ndangije kwiga 2022 ikiciro cyakabiri cy’amashuri yisumbuye cg S6MEG ndifuza guhabwa amahirwe yogukorera urwatubyaye,murakoze ndifuza ayomahirwe yogukorera igihugucyacu

    Nagirango mumbwire umuntu afite imyaka 24 ntimwamufata

    Nagirango mumbwire umuntu afite imyaka 24 ntimwamufata

    Nagirango mumbwire umuntu afite imyaka 24 ntimwamufata

    Nabazaga niba itangazo ryuyumwaka kubifuza kwinjira mungabo z’U Rwanda ryaratangajwe

    Nabazaga niba itangazo ryuyumwaka kubifuza kwinjira mungabo z’U Rwanda ryaratangajwe

    Ese itangazo ry’uyumwaka 2022 ryarasohotse? Mu tubwire.

    Abari waiting muri reserve force mubatekerezaho iki? Murakoze kugisubizo cyanyu muzaduha

    Nabazaga nimba itangazo rya 2022 rizasohoka ryari murakoze

    Nabazaga nimba itangazo rya 2022 rizasohoka ryari murakoze

    Nabazaga itangazo rya , 2022 nimba ririho

    Kocyaka kurya mugisikare nzabinyuzahe bampfasha

    Itangazo rya2022 rizasohoka ryari

    Ese birashoboka ko umuntu wacikanwe no kwiyandikisha yazarya kuri site imwegereye afite Ibyangombwa bisabwa bakamufasha

    Ubu mwatangira kwiyandikisha guhera kutariki 08/01/2023

    nabazaga uwarangije s3yemerewekwiyandikisha

    Mwaramutse nitwa Aimable ngabire nabazaga umuntu ufite imyaka30 mwamufata? murakoze

    Muraho nitwa munezero olivier
    ese ufite birote ya s3 ntabwo mumwakira
    Murakoze

    Muraho nitwa munezero olivier
    ese ufite birote ya s3 ntabwo mumwakira
    Murakoze

    Nitwa ueizryimana jean claude nabazaga kubantu bagufi batagera kubipimo kandi bafite ubushake

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa