skol
fortebet

RDF yafatiye mpiri abarwanyi 19 b’umutwe wa RED TABARA mu ishyamba rya Nyungwe

Yanditswe: Saturday 03, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko kuwa 29 Nzeri 2020 zafashe mpiri abarwanyi 19 bavuga ko ari abo mu mutwe wa RED TABARA wigamba ko urwanya Leta y’u Burundi.

Sponsored Ad

RDF yavuze ko yafashe izi nyeshyamba zambukiranya umupaka w’u Burundi zinjira mu Rwanda mu ishyamba rya Nyungwe

Izi nyeshyamba zafatiwe mpiri mu ishyamba rya Nyungwe riherereye mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru zifite imbunda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda, RDF, rivuga ko "Abo barwanyi, bitwaje intwaro zabo, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ari naho bafungiwe."

RDF yamenyesheje imiryango mpuzamahanga irimo n’uw’aka karere k’ibiyaga bigari wa EVJM gukora iperereza kuri iki kibazo cy’inyeshyamba zambukiranya imipaka .

Ku wa 27 Kamena 2020, abantu bitwaje intwaro bagera mu 100, bitwaje imbunda zirimo mashinigani (machine guns) n’izirasa za rockettes, bagabye igitero mu Karere ka Nyaruguru kigwamo bane mu bakigabye, ndetse abasirikare batatu b’u Rwanda bakomereka byoroheje.

Izi nyeshyamba zari zifite ibikoresho by’u burundi,zari zifite umugambi wo kugirira nabi abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanza, uri mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Burundi.

Mu kwezi gushize,uyu mutwe w’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi wa RED-Tabara wiyemereye ko ariwo uri inyuma y’ibitero bitandukanye biri kugabwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Mu bitero biheruka kugabwa mu Burundi RED-Tabara igashyirwa mu majwi ko yaba ariyo ibiri inyuma harimo icyo ku wa 23 Kanama 2020 cyabereye ahitwa Gahuni muri Komini ya Bugarama mu Ntara ya Rumonge, cyaguyemo abagera kuri 16.

Uyu mutwe kandi unashinjwa kuba inyuma y’ikindi gitero cyagabwe i Matongo mu Ntara ya Kayanza ku wa 11 Nzeri 2020.

Nubwo muri ibi bitero byose RED-Tabara yashyirwaga mu majwi yo kuba ibiri inyuma ntiyigeze ibyemera na rimwe kugeza ku wa 15 Nzeri ubwo Umuvugizi w’uyu mutwe, Nahimana Patrick, yeruraga akabwira BBC ko RED-Tabara ari yo yagabye ibitero mu Burundi.

Yagize ati “Ibyo bitero byose birimo biraba mu Burundi birwanya Leta y’i Bujumbura ni RED Tabara irimo kubikora kuva muri Kanama kugeza n’uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko nta gihugu na kimwe kibashyigikira uretse bagenzi babo b’Abarundi.

Ati “Twebwe inkunga ya mbere tuyiterwa n’Abarundi, nibo bamenya icyo turya uyu munsi, nibo bamenya aho amazi yo kunywa tuyakura. Nta kindi gihugu kiri inyuma yacu twe ni ingufu z’Abarundi turi gukoresha uyu munsi.”

Nahimana avuga ko mu byo RED Tabara ishaka harimo n’uko impunzi z’Abarundi zitaha hatabayeho icyo yise ‘ivangura’.

Ati “Icyo dusaba ni uko Abarundi babareka bagataha batavanguye, tugasaba ko abantu batakomeza kwicirwa ubusa, tugasaba ko haba amatora yisanzuye, tugasaba ko habaho ubutabera bwigenga.”

Mu bindi bitero byagiye biba bikavugwa ko ari RED Tabara yabigizemo uruhare harimo icyabaye mu Ugushyingo 2019 kikagabwa ku Ngabo z’u Burundi zari mu gace ka Kibira mu Ntara ya Cibitoke cyahitanye abantu 50.

Mu kwezi gushize,Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko abo biyita abarwanyi baza bakica abaturage ari abagizi ba nabi, ngo kuko nta wavuga ko u Burundi buterwa kandi abategetsi babwo n’abashinzwe umutekano batari mu kaga.

Yashimangiye ko u Burundi ari nyabagendwa agira ati:

Igitero ku gihugu gitangirira ku bategetsi bakomeye. Nta kibazo mfite, nkorera ingendo mu gihugu hose kandi nyura n’ahantu abitwaje intwaro byavuzwe ko baba. Murazi amasaha naviriye i Kigoma. Ko ntabo twahuye? Ejo navuye i Bujumbura nijoro nza i Gitega, ko ntabo nabonye kandi bivugwa ko bahaba? Ni gute wavuga ko igihugu giterwa kandi inzego z’umutekano zitari mu kaga?

Nyuma y’amasaha atarenze atatu Perezida Ndayishimiye avuze ko inzego z’umutekano z’u Burundi zitari mu kaga, umutwe wa Red-Tabara wahise wigamba kwica abasirikare babiri b’u Burundi unakomeretsa abandi batatu, mu mirwano yasakiranyije impande zombi mu have ka Kabarore gaherereye muri Zone Muruta ho mu ntara ya Kayanza.

Ibitekerezo

  • Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abarundi ni abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo barashaka kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5:6 havuga.Abakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa