startimes

RDF yakozanyijeho n’ingabo z’u Burundi zayishotoye ku kiyaga cya Rweru

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 May 2020 Yasuwe: 11122

Igisirikare cy’u Rwanda [RDF] cyemeza ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda no mu ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi.



Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko iyo mirwano yabaye ku wa gatanu tariki 8 yaturutse ku itsinda ry’abarobyi b’Abarundi "binjiye binyuranyije n’amategeko mu mazi y’u Rwanda mu kiyaga Rweru".

RDF ikavuga ko ubwo yarimo itegeka abo barobyi kuhava bagasubira mu gihugu cyabo, "Abasirikare b’u Burundi babijemo bavuye ku ruhande rw’iwabo batangira kurasa kuri RDF birangira nayo yirwanyeho".

Ntacyo igisirikare cy’u Burundi kiratangaza ku mugaragaro kuri iki gitero cyo muri Rweru.

Nta musirikare w’u Rwanda wigeze apfira muri ubu bushyamiraneo ndetse ngo n’abasiriare bo mu Burundi bashinjwa gutangiza imirwano bahise basubira mu gihugu cyabo.

Amakuru yiriwe acaracara mu binyamakurun’inzego z’umutekano mu Burundi avuga ko hari umusirikare umwe w’iki gihugu wapfuye ubwo habagaho uku kurasana.

U Burundi nabwo buvuga ko ingabo z’ u Rwanda zashakaga guta muri yombi aba barobyi ariyo mpamvu bwarashe ku Rwanda mu rwego rwo kuburizamo iki gikorwa.

Mu minsi ishize,Ingabo z’u Burundi zatangaje ko RDF yazigabyeho igitero ku birindiro byazo mu ijoro rya tariki ya 16 rishyira 17 Ugushyingo 2019,muri komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke hafi y’umupaka n’u Rwanda ahegereye ishyamba ry’Ikibira.

Icyo gihe,Major Emmanuel Gahongano yatangarije radio televiziyo y’u Burundi [RTNB] ko "umutwe [wateye] wahise usubira mu Rwanda".

Amb. Olivier Nduhungirehe wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda yahakanye ibi birego by’u Burundi,avuga ko "atari ubwa mbere ibirego nk’ibi bidafite ishingiro u Burundi bubishinje u Rwanda.

Amb.Olivier Nduhungirehe, yabwiye BBC icyo gihe ko gushinja ibi u Rwanda "nta kimenyetso na kimwe biba biteye ikibazo".

Yagze ati: "Mu kuvuga ubusugire bw’igihugu, mu kuvuga kurengera umutekano, bibagiwe ko mu mezi ashize hari ibitero bitandukanye byagiye biterwa mu Rwanda n’umutwe w’iterabwoba witwa FLN..."

Yongeyeho ko akanama k’impuguke ka ONU na ko kemeje ibyo by’ubufasha u Burundi bivugwa ko buha imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FLN urwanya ubutegetsi mu Rwanda.

Igitero cy’i Mabayi mu Burundi bivugwa ko cyaba cyaraguyemo abasirikare barenge 15 b’u Burundi, ubutegetsi bw’u Burundi ntabwo bwatangaje umubare nyawo w’abiciwe muri iCYO gitero.

Perezida Nkurunziza nawe kuwa 06 Ukuboza 2020 nawe yashinje u Rwanda gutera u Burundi nubwo nta bimenyetso yagaragaje.

yagize ati "Abo baba bafashijwe, batojwe kandi bahawe ibikoresho bya gisirikare n’u Rwanda bahungabanya umutekano ndetse n’uwo mu karere."

Perezida Nkurunziza yasabye imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere irebwa n’umutekano gukora inshingano zayo mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga areba umutekano n’amahoro.

Muri icyo gihe,u Burundi bwatangiye kurunda abasirikare ku mupaka wabwo n’u Rwanda ndetse umwe mu bayobozi b’iki gihugu yumvikanye avuga ko bagiye kwihorera.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyanza: Umusore yasanzwe mu ishyamba ry’Abapadiri yishwe urubozo

Umusore witwa Mundanikure Léo wo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka...
11 July 2020 Yasuwe: 3095 0

Perezida Kagame yazamuriye amapeti abasirikare babiri bakuru

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu...
9 July 2020 Yasuwe: 3439 0

Nyagatare: Polisi yataye muri yombi abantu 49 bari bateraniye mu nzu...

Ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa...
9 July 2020 Yasuwe: 1224 0

UPDATE:Polisi yafashe za mfungwa zose zari zatorotse aho zavurirwaga...

Imfungwa 4 zari zaraye zitorotse ikigo zavurirwagamo Covid-19 mu murenge wa...
9 July 2020 Yasuwe: 3454 0

Gisagara: Umugabo yatemye umugore we aramwica amuziza kumwima amafaranga yo...

Umugabo witwa Nkurabanga Laurent uri mu kigero cy’imyaka imyaka 48 yishe uwo...
9 July 2020 Yasuwe: 1092 1

RDF yasezereye abasirikare 1039 basoje amasezerano abandi 410 bajya mu...

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020, RDF,yakoze umuhango wo...
7 July 2020 Yasuwe: 4475 1