skol
startimes

RDF yasezereye abasirikare 1039 basoje amasezerano abandi 410 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 July 2020 Yasuwe: 4551

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020, RDF,yakoze umuhango wo gusezera ku basirikare 1449, harimo abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abafite amasezerano yarangiye ndetse n’abafite uburwayi. Muri abo basirikare harimo aba Ofisiye bakuru 41.


Umuhango wo gusezera kuri abo basirikare 1449 basoje imirimo yabo neza mu Ngabo z’u Rwanda wabaye ku wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira.

Aba basirikare basezerewe barimo 410 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru n’abandi 1039 basoje amasezerano y’akazi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Mu basezerewe harimo abasirikare bakuru (senior officers) 41 na ba ofisiye n’abafite andi mapeti 369 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru, mu gihe 1018 basoje amasezerano bari bafitanye na RDF na ho 21 basezererwa kubera ibibazo by’ubuzima bafite.

Minisitiri Maj Gen Murasira yashimiye abasoje imirimo yabo ubwitange bagaragaje, serivisi batanze batizikama ndetse n’uruhare ntagereranywa bagize mu kubaka Igihugu.

Yagize ati: “Mwese waritanze buri wese ku giti ke, kandi mwagize uruhare mu kubaka u Rwanda twishimira kwita iwacu huje amahoro.”

(Rtd) Col Jill Rutaremara wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko k’izabukuru yashimangiye ko basoje imirimo yabo bishimye kuko uruhare bagize mu kubuhora u Rwanda rutabaye imfabusa.

Ati: “Mu gihe tugiye mu kiruhuko k’izabukuru, dufashe uyu mwanya twizeza Umugaba w’Ikirenga (Perezida Paul Kagame) ndetsen’ubuyobozi bwose bwa RDF ko tuzakomeza kuzirikana urugama rwo kubohora Igihugu cyacu kandi tutazagambanira bagenzi bacu muri urwo rugamba tugikomeje.”

Umuhango wo gusezera ku basirikare basoje imirimo yabo neza ubaye ku nshuro ya 8, abasezerewe bakaba bahawe ibyemezo bishimangira akazi bakoze mu ngabo z’u Rwanda.

Uwo muhango kandi witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, n’abandi bayobozi bakuru muri RDF.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble nzeyimana

    Nibe umuntu atajyaga asaza.Usanga ubuzima ntacyo bumaze igihe cyose tuzakomeza gusaza no gupfa ugasiga ibyo waruhiye byose kandi ntuzongere kubaho.Kuvuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye Imana,sibyo rwose.Nashatse muli bibiliya yange aho bavuga ko tuba twitabye Imana ndahabura.Gusa nemera abavuga ko abapfuye barumviraga Imana bazazuka ku munsi w’imperuka.Ibyo byanditse muli bibiliya.Ariko bisaba gushaka Imana cyane,ntuhere gusa mu gushaka ibyisi.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Nyagatare: Umugore yarumye igitsina cy’umugabo we bafitanye amakimbirane...

Umugabo witwa Ugayurwe Joel wo mu mudugudu wa Kabirizi akagari ka Mbare...
23 September 2020 Yasuwe: 3004 1

Gicumbi: Umugabo arakekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 16

Umugabo witwa Ndahayo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Kagari ka Gasharu mu...
23 September 2020 Yasuwe: 2068 2

RIB yataye muri yombi Gitifu wa Busogo ukekwaho gukomeretsa bitari ku...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze guta muri yombi RIB Bwana...
23 September 2020 Yasuwe: 1169 1

Gicumbi: Umumotari waziritse umwana kuri moto yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko rufunze umugabo wo mu...
21 September 2020 Yasuwe: 2954 0

Rutsiro: Polisi yafashe abagizi ba nabi bari bamaze kuroha mu mazi abarobyi...

Kuwa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020 abapolisi bo mu ishami rishinzwe...
21 September 2020 Yasuwe: 4401 0

Ngoma:Abagabo 2 baturikanywe n’ingunguru bari batetsemo kanyanga barashya...

Abagabo 2 bo mu kagari ka Kibatsi mu murenge wa Rukira wo mu karere ka...
17 September 2020 Yasuwe: 1665 0