skol
fortebet

RDF yasoje igikorwa cyo gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2017

Sponsored Ad

Ingabo z’U Rwanda zasoje igikorwa cyo gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango wa Afirika yunze Ubumwe n’Umuryango w’A bibumbye (UNAMID). Batayo ya 53 y’ingabo z’U Rwanda yasimbuye Batayo ya 37.
Ku wa 19 Ukuboza 2017, nibwo icyiciro cya nyuma cy’ingabo z’ U Rwanda za Batayo 53, kigizwe n’abasirikare 136 bajyanywe n’ indege ya RwandaAir Boing 737-800, bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali berekeza ahitwa El-Geneina aho bagomba gukomeza bagana (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’U Rwanda zasoje igikorwa cyo gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango wa Afirika yunze Ubumwe n’Umuryango w’A bibumbye (UNAMID). Batayo ya 53 y’ingabo z’U Rwanda yasimbuye Batayo ya 37.

Ku wa 19 Ukuboza 2017, nibwo icyiciro cya nyuma cy’ingabo z’ U Rwanda za Batayo 53, kigizwe n’abasirikare 136 bajyanywe n’ indege ya RwandaAir Boing 737-800, bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali berekeza ahitwa El-Geneina aho bagomba gukomeza bagana Zalinge aho bazakorera.

Irindi tsinda rya nyuma rya Batayo ya 37 rigizwe n’abasirikare 135 naryo ryagarukanye na RwandaAir bavuye ku kibuga cy’indenge cya El-Geneina. Iki gikorwa cyo gusimburanya ingabo z’ U Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro cyatangiye kuwa 10 Ukuboza 2017.

Aganiriza icyo cyiciro cya nyuma cy’abasirikare bagiye mu butumwa bw’amahoro, umuyobozi w’Ingabo z’U Rwanda za Burigade ya 211 Col GAKUMBA Jomba yasabye abo basirikare kurangwa n’indagagaciro za RDF aho bazakorera, abasaba kandi no kuba ba ambasaderi beza b’ U Rwanda. Yashimangiye ko icyo RDF ibifuzaho aruko mu gihe cyose bazaba bakora inshingano zabo bazaba bahawe bazarangwa n’ubwitange n’ubunyamwuga.

Itsinda rya nyuma ry’Ingabo z’ U Rwanda za Batayo ya 37 zisoje ubutumwa bw’amahoro, ryageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali riyobowe n’Umuyobozi wa Batayo ya 37 Lt Col Fidel Butare. Lt Col Butare yavuze ko akazi kabo bashoboye kugasoza neza. Yavuze ko bahuye n’imbogamizi zitandukanye zatumaga akazi kabo katagenda nkuko babyifuzaga.

Asobanura zimwe muri izo mbogamizi yavuze nk’imihanda yangiritse yatumaga ingendo zidakorwa neza; yakomeje avuga ko hari ikibazo cy’abaturage bavanywe mu byabo n’intambara bari babakeneyeho umutekano ndetse bakanifuza ko babafasha mu bindi bakenera mu buzima busanzwe, birimo amazi meza, ubuvuzi bw’ibanze ndetse n’amashuri y’abana babo bigamo. Lt Col Butare ati "Twagombaga kubaha umutekano batari bafite,ndetse tukabafasha kubabonera bimwe mu bikenerwa by’ibanze”.

Umuyobozi wa Burigade ya 305 y’Ingabo z’U Rwanda Col Paul NYEMAZI wari uhagarariye ubuyobozi bw’ingabo bwa RDF, niwe wakiriye iryo tsinda ry’abasirikare bari basoje ubutumwa bwo kugarura amahoro.

Yabashimiye uburyo bitwaye mu kazi bigahesha ishema Ingabo z’U Rwanda mu ruhando rw’amahanga. Yabasobanuriye aho abanyarwanda bageze biteza imbere, abasaba ko bakomeza gutanga umusanzu wabo muri iryo terambere. Yabasabye ko bakomeza ikinyabupfura cyabaranze ndetse bakanabigaragaza muzindi nshingano bazahabwa.


Source: Minisiteri y’Ingabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa