skol
fortebet

RDF yatangiye gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro

Yanditswe: Sunday 10, Dec 2017

Sponsored Ad

Abasirikare ba Batayo ya 53 ni bo bagiye gusimbura bagenzi babo ba Batayo ya 37 bamaze igihe cy’umwaka mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudan. Ku ikubitiro kuri iki cyumweru indege ya Rwandair yatwaye abasirikare 135 berekeje mu birindiro by’ahitwa Zalingei.
Kuri uyu wa Gatandatu mbere y’uko bajya muri ubu butumwa, bari mu Kigo cya Gisirikare i Gako, aho baherewe impanuro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Jacques Musemakweli wabibukije ko boherejwe n’igihugu.
Yagize ati. (...)

Yagize ati. " Hari inshingano igihugu kiba cyaraguhaye, ukagaruka wazisohoje neza cyane. Biriya ntiwabikora udafite ya discipline. Umusirikare ajya mu kazi mu mutwe ari tayari, yaba ku mubiri, yaba mu mutwe yaba n’ibindi byose byagufasha kujya mu kazi"

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru mu ma saa kumi ni bwo abasirikari 135 ba Batayo ya 37 basimbuwe mu butumwa na bo basesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe. Bahawe ikaze n’Umuyobozi wa Brigade ya 305, Col. Paul Nyemazi wabakiriye mu izina ry’Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’U Rwanda. Yabashimiye ibikorwa byiza bakoreye mu butumwa bw’amahoro byahesheje ishema igihugu.

Biteganijwe ko igikorwa cyo gusimburana kuri izi ngabo zijya n’iziva mu butumwa kizageza tariki ya 19 z’uku kwezi aho Rwandair izaba imaze gutwara abasirikare bose hamwe 1624.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa