skol
fortebet

RIB yatangaje ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa wa mugabo wahanutse ku Inkundamahoro

Yanditswe: Wednesday 09, Jun 2021

Sponsored Ad

Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko iperereza rwakoze ku rupfu rw’umunyamategeko Bukuru Ntwali, ryagaragaje ko yapfuye yiyahuye.

Sponsored Ad

Mu masaha y’igitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 2 Kamena 2021, nibwo hasakaye inkuru y’umugabo wiyahuye ahanutse mu igorofa ryo ku isoko rizwi nko ku Nkundamahoro I Nyabugogo.

RIB yatangaje ko amashusho yafashwe na camera zo mu isoko ryitwa Inkundamahoro riherereye i Nyabugogo, yagaragaje ko yiyahuye atishwe nk’uko hari abari batangiye kubivuga.

Imyirondoro ye yabanje kutamenyekana kuko nta byangombwa yari afite ariko nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze RIB yatangaje ko ari umunyamategeko Bukuru Ntwali wari usanzwe atuye ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara.

Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko Bukuru yiyahuye.

Ati “Twebwe ibyo twagenje nk’urwego rw’ubugenzacyaha, biragaragaza neza ko yiyahuye. Amashusho ya camera z’igihe yinjiye, uko yaje arinjira, arazamuka muri etage ageze hejuru arinaga. Ibyo nta gushidikanya kurimo.”

Dr Murangira yanenze abakwirakwije amakuru atandukanye n’ukuri, bavuga ko ashobora kuba yishwe .

Ati “Hari abantu bafatiranye iki cyabaye batangira kubikabiriza bavuga ngo yarishwe, babihuza n’ibindi byabaye by’abantu bapfuye nabyo bigaragara ko biyahuye.”

“Umuntu yaragiye aha interview umurwayi wo mu mutwe uzwi Nyabugogo, aramubaza ati ese wabonye uko byagenze, ati njye nabibonye, ngo umuntu yaje aparika imodoka. Mu by’ukuri nta modoka yaparitse, nta nubwo azi gutwara. Ntabwo yari amuzi […] ntazi uwo ari we noneho ahita abihuza n’urugo rwe. Umuntu w’umunyamakuru utambutsa ibintu nk’ibyo aba afite undi murongo.”

Me Bukuru Ntwali yari umunyamategeko ukurikirana imanza zitandukanye. Yagiye agaragara kenshi avuganira abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko ihohoterwa bakorerwa rihagarara.

Biteganyijwe ko Bukuru azashyingurwa kuri uyu wa Kane. Saa moya hazabaho gufata umurambo mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru, saa mbili habeho gusezera umurambo mu rugo rwe ku Kimisagara naho saa sita habe umuhango wo gushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa