skol
fortebet

RIB yataye muri yombi abantu 4 bakekwaho kwica umukecuru wo mu karere ka Kamonyi

Yanditswe: Monday 02, Nov 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha[RIB] rwafashe Ngenzi Damascene, Mutabaruka Vedaste na Niyitegeka Janvier bakekwaho kwica Nyirampfakaramye Virginie tariki ya 28 Ukwakira 2020, babisabwe na Uwimana Alphonsine bikekwako bari bafitanye amakimbirane yo mu muryango, uyu nawe akaba yamaze gufatwa.

Sponsored Ad

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yayo,RIB yagize iti “RIB yafashe Ngenzi Damascene, Mutabaruka Vedaste na Niyitegeka Janvier bakekwaho kwica Nyirampfakaramye Vilginie tariki ya 28 Ukwakira 2020, babisabwe na Uwimana Alphonsine bikekwako bari bafitanye amakimbirane yo mu muryango, uyu nawe akaba yamaze gufatwa.

Yakomeje iti “Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nyirampfakaramye Virijiniya w’imyaka 66 y’amavuko yasanzwe yapfuye mu gashyamba kari hafi y’iwe muri Gatovu, Akagari ka Sheri,mu ijoro ryo kuwa 28 Ukwakira 2020.

Amakuru avuga ko uyu mugore yavuye mu rugo yitabye abantu bamuhamagaye kuri telefone igendanwa,ntiyagaruka mu rugo.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yamenyekanye mu ma saa mbiri z’ijoro nyuma y’abamubonye aryamye mu gashyamba kari hafi y’iwe, bareba bagasanga yapfuye, iruhande rwe hari icyuma kandi bigaragara ko yagitewe, bahita batabaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika,Umugiraneza Martha,yabwiye abanyamakuru icyo gihe ko ntawe uzi niba aba bagizi ba nabi barashyize mu gashyamba uyu mukecuru yapfuye, cyangwa barahamwiciye gusa yavuze ko icyuma yagitewe mu mbavu.

Gitifu Umugiraneza, yavuze ko ku makuru bahawe ari uko uyu mukecuru yavuye iwe hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa kumi n’ebyiri na mirongo itanu akazamuka ari abantu bamuhamagaye kuri terefone, kuva icyo gihe agenda ngo bongeye ku mubona aryamye aho mu gashyamba yapfuye.

Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa