skol
fortebet

RIB yerekanye abakekwaho ubutekamutwe bari bagiye kugurisha ikibanza cy’abandi bakoresheje ibyangombwa by’ibihimbano

Yanditswe: Tuesday 01, Dec 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru Mbarushimana Jean Baptiste na Iribagiza Safia ivuga ko yabafatiye mu cyuho bagurisha ikibanza cy’undi muntu biyise bene cyo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2020,RIB yerekanye aba bantu 2 nyuma yo kubafata kuwa 26 Ugushyingo 2020 bigize nk’aho bashakanye, bifashisha inyandiko mpimbano ngo bagurishe umutungo w’undi muntu, uherereye mu Karere ka Gasabo, i Kibagabaga.

RIB yatangaje ko baguwe gitumo bari i Nyarutarama, bamaze gukora amasezerano y’ubugure, bategereje kwishyurwa miliyoni 25 Frw z’umutungo bari bagurishije bifashishije izo mpapuro mpimbano.

Madamu Iribagiza ukurikiranywe muri iki kibazo yabwiye Abanyamakuru ko umugabo bafatiwe mu cyaha kimwe bamenyanye mu mwaka wa 2017, kuva icyo kugeza mu 2020 ngo yari atarongera kumubona. Ngo yongeye kumuhamagara ku wa 25 Ugushyingo amusaba kujya amucururiza ibikwembe.

Ngo yongeye kumuhamagara ku wa 25 Ugushyingo amusaba ko bahurira ahitwa kuri Café i Gikondo bakaganira uburyo yajya amufasha kumugurishiriza ibitenge.

Ati “Yarampamagaye ambaza ngo ndi he ? Ndamubwira ngo ahantu hitwa kuri Café Rwampara. Ndagenda mpageze mfata telefoni ndamuhamagara musangana n’abandi bagabo bagera muri bane bicaye mu modoka.’’

Yavuze ko bayinjiyemo maze amutira telefoni ariko agamije kuyifotoresha irangamuntu ku buryo n’ibyo yayikoreragaho atamubonaga kuko yari yicaye inyuma, baraganira aza kumusaba kujya amucururiza.

Ati “Maze kwicara arambaza ngo iyo telefoni yabaye iki ? Nanjye nti yaramenetse, ansaba kuyimutiza ndayimuha ubwo na we arakomeza ayinjiramo. Arambwira ngo ese ko mfite ibitenge, ntiwamfasha kubigurisha ? Ndamubwira ngo nta kibazo. Arambwira ngo ntacyo ndi bugahamagare mu gitondo.’’

Bwaracyeye ahagana saa Moya z’igitondo amusanga aho bari guhurira gusa bahinduye gahunda bitewe nuko abo bari buhure bataje bimurira saa Kumi n’imwe, bagahurira i Nyarutarama.

Yavuze ko akihagera yasanze uwo mugabo ari kumwe n’abandi afite dosiye zirimo ibyangombwa by’ubutaka n’indangamuntu maze amusaba kubandikira amasezerano y’ubugure ari nabwo baje gufatwa.

Yakomeje ati "Ndamubwira ngo nonese njye ko wampamagaye mu kugurisha ibitenge, ndandika amasezerano y’ubugure mu ruhe rwego ? Arambwira ngo nyandikira ntacyo n’ab’ibitenge baraza. Iyo ndangamuntu ni we wari uyifite, icyo cyangombwa cy’ubutaka ni we wari ugifite."

Yavuze ko umwe mu bagabo bari aho yasohotse, ageze hanze arabahamagara maze bisanga RIB yabafashe.

Ku rundi ruhande uwo mugabo we ntiyemera ko ariwe wamuhamagaye kuko ahubwo na we yahamagawe n’uwashakaga kumubera umugabo.

Ati “Njye yarampamagaye ngo bafite ubutaka nze kubafasha kubugurisha, ni cyo kintu tuziranyeho kuko njye simvuka inaha, njye yari yambwiye ngo nze mbe mu bagabo.’’

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abakora bene ibyo byaha bagenda bagacurisha indangamuntu n’ibyangombwa by’ubutaka, umwe agahagarara nk’umugore undi nk’umugabo, bagashaka kugurisha umutungo ku buryo umuntu awuguze ayatamo, kuko aba agendeye ku byangombwa by’ibihimbano.

RIB irakagurira abaturarwanda kubanza gushishoza mu gihe cyose bashatse kugura ubutaka cyangwa n’indi mitungo itimukanwa, habaho no gushidikanya bakiyambaza inzego zibishinzwe bagasobanuza mbere yo kwishyura.

RIB irongera no kwihanangiriza uwo ari wese wishora muri ubu butekamutwe agamije kwigarurira imitungo y’abandi akoresheje uburiganya ko azahanwa by’intangarugero nkuko amategeko abiteganya.

Ingingo ya 276 y’itegeko ry’ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5)
ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa