skol
fortebet

RIB yerekanye abantu 57 bafatiwe mu mashyamba ya RDC bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Yanditswe: Friday 17, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanye abantu 57 bari mu nyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda bafatiwe mu mashyamba ya RDC.

Sponsored Ad

Aba bantu bakurikiranweho ibyaha byo kurema imitwe yitwara gusirikare, ubwicanyi n’ibindi byaha bitandukanye bafatiwe mu mashyamba ya Congo bari mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aba bafashwe mu bihe bitandukanye, binyuze mu bitero ingabo za RDC zagabye ku mitwe ibarizwa mu mashyamba ya Congo.

Barimo abo mu mitwe nka FLN, FDLR na P5, umutwe wagize uruhare mu gitero cyagabwe mu Kinigi kigahitana ubuzima bw’abaturage 14.

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buvuga ko mu bafashwe harimo abo mu rwego rwa jenerali mu nyeshyamba. Abo barimo;

Jenerali Felicien Nsanzubukire wari mu mutwe wa FLN, Jenerali majoro Joseph Habyarimana wari muri FDLR, Brig Gen Habimana Marc wa FDLR na Brig Gen Leopold Mujyambere wa FDLR.Col. Nizeyimana Mark wari mu nyeshyamba za MRCD ya Rusesabagina Paul ifatanya na FLN.

Colonel Nizeyimana Mark yavuze ko bafatiwe muri Congo ahitwa Mu kibira, avuga kandi ko uyu mutwe wakuraga amasasu I Burundi, amafaranga yabafashaga agakusanywa na Paul Rusesabagina.

Aba bantu baje biyongera ku bandi bagiye bafatwa mu bihe byatambutse barimo abafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo bahaburanire.

Ubugenzacyaha buvuga ko aba bose harimo 34 bazashyikirizzwa ubushinjacyaha bwa gisirikare kuko hari abasirikare bari kuburanishwa bavuze ko hari ibikorwa bafatanyije na bamwe muri aba bafashwe.

Abandi bazashyikiriwa ubushinjacyaha bwa gisiviri nk’uko Bwana Bahorera abivuga.

Umwe mu berekanywe uvuga ko yitwa ’soldat’ Habumukiza yemeye ko yari mu gitero cy’i Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda cyahitanye ubuzima bw’abaturage, akavuga ko abisabira imbabazi.

Guhera mu mwaka ushize,inyeshyamba zo mu mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDLR,RUD URUNANA,n’iyindi yatangiye gucika intege bitewe n’imbaraga zidasanzwe za FARDC.

Major Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu ya ruguru yabwiye BBC Gahuzamiryango muri Nzeri 2019, ko bahawe ubutumwa bwo guhiga imitwe yose nta n’umwe basize.

Avuga ko FDLR ari kimwe n’imitwe nka ADF, Mai-Mai Mazembe, Nyatura, NDC n’iyindi iri mu burasirazuba bwa Congo.

Umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 20 muri ako gace, uvuga ko uharanira kuvanaho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Major Kaiko ati: "Umva.. twishe umuyobozi wabo, FDLR twayiciye umutwe ubu turi guhangana n’abasigaye, ntabwo twicaye, ingabo zikomeje guhiga imitwe yose kugeza tuyiranduye".

Mu kwezi kwa karindwi, Perezida Felix Tshisekedi ubwo yari mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Congo yavuze ko ingabo zigomba gutangira ibikorwa byo guhiga imitwe y’inyeshyamba muri aka gace.

Aha havugwa imitwe y’inyeshyamba iririmo irwanya ubutegetsi bw’u Burundi, u Rwanda na Uganda.

Muri Nzeri 2019 nibwo ingabo za DR Congo (FARDC) zatangaje ko zishe Gen Sylvestre Mudacumura umukuru w’umutwe w’igisirikare cy’inyeshyamba za FDLR warasiwe ahitwa Bwito muri Rutshuru muri Kivu ya ruguru.

Mu mpera za 2018, FARDC yafashe Ignace Nkaka wari uzwi nka La Forge Fils Bazeye wabaye umuvugizi wa FDLR, ndetse na Col Jean Pierre Nsekanabo alias Abega wari ashinzwe iperereza muri uyu mutwe.

Muri Kamena 2019, na bwo Igisirikare cya FARDC cyafashe Majoro (Rtd) Mudathiru Habib wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) akaza kujya mu mutwe w’ingabo wa P5 urwanya u Rwanda na wo ufite ibirindiro mu mashyamba ya DRC.

Uyu mugabo wafashwe anarashwe bikomeye akaguru, yahise yoherezwa mu Rwanda ubu we n’abandi bantu bagera muri 33 bari kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.


Ibitekerezo

  • Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo barashaka kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5:6 havuga.Abakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa