skol
fortebet

RIB yerekanye abatekamutwe barimo uwiyitiriye Ama- G, Rutura, Bruce Melody, Jay Polly n’ abandi

Yanditswe: Monday 06, Aug 2018

Sponsored Ad

Urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha RIB kuri uyu wa 6 Kanama 2018 rwagaragaje abasore babiri bashinjwa ubwambuzi bushukana bifashishije Facebook na Instagram bakabeshya ko ari ba ‘kanaka’ bazwi, kandi atari bo, bagasaba umuntu bashaka amafaranga.

Sponsored Ad

Abo ni Usanase Muhamed w’imyaka 21 n’umugabo witwa Mwana Abdullahakim.

Usanase Muhamed mu kiganiro yahaye itangazamakuru yiyemereye ko yambuye abantu benshi biganjemo abahanzi bo mu Rwanda, aho ngo yinjira mu ma konte yabo ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram maze akabatekera umutwe bakamuha amafaranga.

Yavuze ko mubo yinjiriye (guhakinga) harimo Amag the Black, Bruce Melody, Jay Polly, Urban Boyz, Arthur Rutura w’umunyakakuru kuri Kiss FM, Luckman nawe w’umunyamakuru kuri Televiziyo Rwanda n’abandi batandukanye.

Avuga ko aba bose yagiye abarya amafaranga mu buryo bunyuranye nk’aho yamaraga kwinjira muri konti y’umuntu maze akamusaba ko amwishyura kugira ngo ayimusubize, aho yavugishaga abantu nk’abahanzi akababeshya ko agiye kubarangira ibiraka mu Bwongereza akabarya amafaranga n’ibindi.

Avuga ko yabonye numero za telephoni zo mu bwongereza atangira kuzikoresha yarigize Umwongereza ari naho yigaruriraga benshi ababeshya kuzabashakira Visa maze akanabajyana mu biraka birimo ibitaramo mu Bwongereza.

Yagize ati “Hari umuntu nari narinjiriye wo mu Bwongereza nganira nawe ariko ntabwo yari azi ko arinjye. Namusabye nimero yo mu Bwongereza nzajya nkoresha kuri WhatsApp arayimpa, ubwo niyo nakoreshaga ntekera umutwe abantu.”

Abdulkarim uhakana ko batafatanyije ati “yarampamagaye ndi mu kazi arambwira ngo ‘muzehe mfasha twakoresheje amazina yawe kubera nta byangobwa mfite, umfashe ayo mafaranga uyarotire, bampa na compte muri Banque Urwego, nyuma bampa numero yo muri populaire ndagenda nyabashyiriraho.”

Uyu mugabo avuga ko atigeze atekereza ko ayo mafaranga ari ayo uyu musore yibye mu bushukanyi.

Usanase avuga ko amaze umwaka akora ubu bwambuzi ngo amaze kubivanamo agereranyije amafaranga agera kuri miliyoni eshatu (3 000 000Frw).

Modeste Mbabazi uvugira urwego rw’iperereza ku byaha yavuze ko ibi byaha byeze muri iki gihe kandi hari n’abandi bari gushakisha babikora. Asaba abantu kuba maso birinda gukorana n’abo batazi kuko bahuriye ku mbuga nkoranyambaga gusa.

Ibi byaha ngo binajyanye n’abakira telephone babeshywa ko batsindiye amafaranga menshi ariko bakabasaba kubanza kohereza macye ngo bahabwe ayo menshi batsindiye.

Ati “Ni ibyaha tutakiriye uyu munsi gusa kuko twagiye tubyakira na kare amadosiye yagiye akorwa niyo mpamvu tugirango tubwire abanyarwanda ko ibi ari ibyaha biriho, kandi turigukurikirana kandi bagomba gushakisha uburyo bwo kubyirinda.”

Muri aba banyamitwe harimo n’abiyitirira abayobozi bakuru b’igihugu nka Minisitiri w’intebe na Minisitiri w’ingabo (uyu yafashwe umwaka ushize) n’ ayitirira urwego rw’ Umuvunyi bose intego iba ari imwe kwiba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa