skol
fortebet

Rubavu: Abagore 2 n’umugabo bafatanwe udupfunyika 1801 tw’urumogi

Yanditswe: Monday 12, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe abantu 3 bakwirakwizaga urumogi mu baturage.

Sponsored Ad

Abafashwe ni Niyonzima Fidele w’imyaka 25 yafatanwe udupfunyika 301 abandi Niragire Console w’imyaka 31 na Ntagisanimana Liliane w’imyaka 30, aba bombi bakoranaga, bafatanwe udupfunyika tw’urumogi 1500. Aba bantu bose bafatiwe mu Kagari kamwe ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba , Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko kugira ngo bariya bantu bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bityo byorohera abapolisi kubafatira mu cyuho.

Yagize ati “Gufatwa kwa bariya bantu kwaturutse ku mikoranire myiza n’abaturage aho baduhaye amakuru adufasha kubafata kandi tukabafatana urumogi. Bariya bagore barakoranaga umwe yari ashinzwe kururanguza mu baturage undi ashinzwe gushaka abakiriya, ni ibintu bamazemo iminsi kuko umugabo wa Niragire Console yafunzwe burundu azize gucuruza urumogi.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko bariya bagore bafite abandi bantu babiri bakorana bakirimo gushakishwa, umwe ajya kurukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) akarushyikiriza undi uza kurugeza kuri bariya bagore.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko abacuruza urumogi bagenda bakoresha amayeri atandukanye ariko nayo amaze gutahurwa nk’aho bakoresha abana bato mu gutwara urumogi.

Ati “Ubwo hafatwaga Niyonzima Fideli yabanje gukoresha umwana w’imyaka 7 aba ariwe umuzanira urumogi arukuye aho afite ububiko bwarwo (Stock). Yamubwiye aho arutereka noneho abapolisi bamufatira aho uwo mwana yari aruteretse.”

CIP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubushake mu kurwanya ibiyobyabwenge akangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo ibiyobyabwenge bicike mu Rwanda. Yasabye abagifite ingeso mbi yo kwishora mu biyobyabwenge kubireka bakareba ibindi bakora byemewe n’amategeko kuko amayeri yose bakoresha amaze kugenda amenyekana.

Abafashwe bose uko ari 3 bashyirikirjwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa