skol
startimes

Rubavu:Abiyitaga abayobozi ba sitasiyo ya Polisi bakambura abaturage batawe muri yombi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 January 2021 Yasuwe: 3240

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama yafashe umugabo w’ imyaka 37 n’undi w’imyaka 52, bafashwe bamaze kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 bamushutse ko ari abayobozi muri Polisi y’u Rwanda ko bazamufungurira umuvandimwe ufungiye muri sitasiyo ya Polisi ya Nyamyumba.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko umwe mu bafashwe yiyitaga umuyobozi wa Polisi muri sitasiyo ya Nyamyumba(Komanda) akabikora ari kumwe na mugenzi we.

CIP Karekezi yagize ati “Bariya bagabo bari bafite amakuru ko mugenzi wabo afite umuvandimwe ufungiye muri sitasiyo ya Nyamyumba kubera gukubita no gukomeretsa umuturage. Bahise batangira kumuhamagara bamubwira ko nabaha amafaranga bazamufungurira umuvandimwe kuko ngo aribo bayobora sitasiyo ya Polisi ya Nyamyumba.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko umuturage yabanje kuboherereza ibihumbi 10 barayanga bamubwira ko ari makeya arongera yohereza andi ibihumbi 10 ategereza ko umuntu arekurwa araheba.

Ati “Tariki ya 08 Mutarama Umuturage amaze gutanga amafaranga yategereje ko umuvandimwe we arekurwa aramubura nibwo yaje gutekereza ko ari abambuzi ajya kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamyumba atanga amakuru. Twahise dutangira iperereza barafatwa. Barabyemeye kuko twanarebye muri telefoni dusangamo ubutumwa bagiye bandikira uwo muturage bamusaba amafaranga ndetse harimo n’izigaragaza uko yagiye ayaboherereza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje agaya cyane abantu bagenda biyitirira Polisi bagamije kwambura abaturage avuga ko usibye no kuba ibyo bakora ari icyaha, baba barimo no gusiga isura mbi Polisi y’u Rwanda.

Ati “Nka buriya uriya muturage we yari azi ko amafaranga arimo kuyakwa n’abapolisi, nyamara sibyo. Serivisi za Polisi y’u Rwanda zitangwa binyuze mu mucyo, iyo hafashwe umuntu acyekwaho ibyaha ashyikirizwa ubutabera bugasuzuma ibye, byamuhama akabihanirwa yaba umwere akarekurwa.”

Yakomeje akangurira abaturage kuba maso bakirinda abantu bose babashuka cyane cyane babahamagara ku matelefoni babizeza ibitangaza kuko muri iki gihe abambuzi babaye benshi.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 279 havuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Ni mugihe ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rubavu: Inyubako yararagamo abakobwa ku kigo cya G.S Mutura I yafashwe...

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, inkongi y’umuriro yatwitse icumbi...
22 January 2021 Yasuwe: 3208 0

Kigali: Abantu 13 bifungiranye mu gipangu bakora ibirori polisi ije banga...

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021 Polisi y’u...
18 January 2021 Yasuwe: 4091 0

Ngororero: Polisi yagaruje ibikoresho by’umuturage byari byibwe...

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama Polisi y’u Rwanda ikorera Karere ka...
17 January 2021 Yasuwe: 3284 0

RIB yafunze abantu 8 barimo nyir’ivuriro “Sante pour Tous”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze...
16 January 2021 Yasuwe: 6181 0

Nyarugenge: Abasore n’inkumi 13 bafashwe bari kunywa inzoga na Shisha bishe...

Abasore n’inkumi 13, abakobwa 6 n’abahungu 7 bafashwe saa 20h50 babyina...
16 January 2021 Yasuwe: 4840 1

Polisi yerekanye abagabo bakekwaho kwiba ibyuma by’amashanyarazi...

Polisi y’Igihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021,...
15 January 2021 Yasuwe: 3424 0