skol
fortebet

Rubavu:Bamwe mu bagore barakubitwa bakaryumaho

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu gihe hakomeje ubukangurambaga bushishikariza abantu kurwanya ihohoterwa mu ngo no gutanga amakuru ku muntu warikorewe cyangwa uwo umuntu abonye arikora , hari abagore bo mu Murenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu bakubitwa n’abagabo babo bakaryumaho mu rwego rwo kwanga gushyira hanze amabanga y’ingo zabo.
Uwitwa Florence Nyirarutamu utuye mu Mudugudu wa Kigufi ,Akagari ka Kiraga ,Umurenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu yavuze we yumva atari ngombwa ko (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hakomeje ubukangurambaga bushishikariza abantu kurwanya ihohoterwa mu ngo no gutanga amakuru ku muntu warikorewe cyangwa uwo umuntu abonye arikora , hari abagore bo mu Murenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu bakubitwa n’abagabo babo bakaryumaho mu rwego rwo kwanga gushyira hanze amabanga y’ingo zabo.

Uwitwa Florence Nyirarutamu utuye mu Mudugudu wa Kigufi ,Akagari ka Kiraga ,Umurenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu yavuze we yumva atari ngombwa ko ikibaye cyose mu rugo abantu bose bahita bakimenye yemeza ko buri rugo rugomba kugira amabanga ari nayo mpamvu ituma bamwe baryumaho.

Ati’’gukubitwa bibaho ariko sigombwa kwishyira hanze kuko, barakubitwa da ariko ni ukwicecekera wanga ko abaturanyi babaseka’’

Uwitwa Sewabami Pascal nawe yashimangiye ku gukubitwa bibiho gusa benshi usanga basa naho batazi uburenganzira bwabo akenshi bigaterwa n’imyumvire.

Ibi bikaba byarashimangiwe n’abagore bacururiza imbuto ku ga Santire ka Brasserie aho bavuze ko bamwe mu bagabo kuba bahohotera abagore babo biterwa ahanini n’ikigage banywa bita Ndururu .

Umwe muri bo akaba yaragize ati’’ibyo gukubitwa bibaho cyane kuko nk’uku umugabo araza yanyoye Ndururu akaba yakubuza no kurya ibyo wahashye aho bamwe bibaviramo no kwahukana batavuze’’

Undi muri bo akaba yaravuze ko indi mpamvu ifite kuba ituma aba bagore bakubitwa bakaryumaho ngo bamwe baba banga kubatakaza abagabo.

Ibyo kuba hari ihohoterwa mu ngo bikaba byarashimangiwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,Marie Grace Uwampayizina aho yavuze ko iki kibazo gihari gusa urwego kiriho atavuga ko ruhangayikishije kuko hari intambwe yatewe ati’’ngira ngo ibibazo by’ihohoterwa mu muryango , ni ibibazo bihari ariko ntabwo twavuga ko bifite intera ku buryo twavuga ngo ni ikibazo gihangayikishije cyane ,ariko igishimishije uyu munsi mugomba kumenya ni uko bwa bukangurambaga bwamaze kugera ku baturage butuma ari wa mugore, ari wa mugabo wahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa atinyuka ku kivuga’’

Uwampayizina okomeza avuga ko mbere wasangaga umugabo ahohotera umugore cyangwa umugore ahahohotera umugabo bakaryumaho bavuga ko ariho zubakwa bitakibaho ati’’murabizi ko mbere hariho rya jambo rivuga ngo ‘niko zubakwa’ akaba ashobora gukubitirwa mu nzu ntibizamenyekane , ariko kuri uyu munsi ho umuntu waguye n’ikibazo cy’ihohoterwa aratinyuka akabivuga kuko aba yizeye ubufasha’’

Asoza avuga ko ubukangurambaga bugikomeje ndetse ko gahunda yo kurwanya ihohoterwa mu ngo iganirwaho biciye mu mugoroba w’Ababyeyi aho usanga hari ibibazo bijyanye n’amakimbirane yo mu muryango bigenda bikemukiramo ndetse ko ari igikorwa gikomeje.

Ubushakashatsi ku mibereho ry’ingo bwakozwe ku bantu bari hagati y’imyaka 15-49 mu mwaka wa 2014-2015 bwagaragaje ko mu Karere ka Rubavuga abagore 48% bemeza ko umugore akubitwa n’umugabo we abikwiye ku rundi ruhande, abagabo 39% bo bemeza ko bakubita abagore babo bafite impamvu yumvikana.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko mu Rwanda hose abagore 48% bemeza ko bakubitwa n’abagabo babo bafite impamvu zumvikana mu gihe abagabo 18% mu gihugu hose bemeza ko bakubita abagore babo bafite impamvu yumvikana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa