Rubavu: Polisi ntiramenya uwatwitse imodoka ya Benda uri mu bitaro

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 30 November 2017 Yasuwe: 3690

Kuwa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Kivumu, abantu bataramenye bateye urugo rwa Benda Timothy batwika imodoka yari iparitse mu gipangu cye.

Ibi byabaye ahagana saa munani z’ijoro.Bivugwa ko, uyu mugabo Benda ahagana saa munani z’ijoro aribwo yumvise igikoma hanze ubundi arasohoka.Ngo yabonye umuntu asimbuka igipangu arenga.

Amakuru avuga ko uwo mugizi wa nabi yari yitwaje litiro icumi ya Lisansi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ Iburengerazuba, IP Eulade Gakwaya yatangarije UMURYANGO ko kugeza ubu Polisi itaramenya neza icyateye gushya kw’iriya modoka.

Yagize ati "Imodoka ya Benda Thimothy yari iparitse mu gipangu, ifatwa n’ inkongi irashya, ubwo turacyakora iperereza ngo tumenye ese iryo shya ryatewe ni iki? Mu kuyizimya nawe yarakomeretse (Benda), ubu yagiye kwa muganga ku bitaro bya Gisenyi

Thimothy yasohotse mu nzu abona imodoka ye irigushya atangira kuzimya.Ngo yafashe akajerekani ka Lisansi yabonye hafi y’imodoka agirango ni amazi asukaho ayizimya ikibatsi cy’umuriro kiramufata na we arashya.

Uyu mugabo asanzwe aririmba muri Light Family (Choral y’Abadiventisiti) akaba afite umuryango w’abantu bane.

Iyi modoka yaratwitswe irakongoka

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Impunzi z’ Abanye- Congo zasohotse inkambi zirigaragambya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018 impunzi...
21 February 2018 Yasuwe: 1498 0

EAC: Abasirikare b’inzobere mu buvuzi biyemeje kunoza ireme ry’ubuvuzi

Abasirikare b’inzobere mu buvuzi bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika...
20 February 2018 Yasuwe: 389 0

Amajyepfo:Babiri bafatanwe ibikoresho byo mu nzu bibye

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyamagabe na Huye yataye muri yombi...
17 February 2018 Yasuwe: 661 0

Kirehe: Gitifu afunzwe acyekwaho gutera inda umwana w’ imfubyi wamukoreraga...

Umugabo w’ imyaka 35 uyobora kamwe mu tugari two mu karere ka Kirehe yatawe...
16 February 2018 Yasuwe: 1420 0

Ngoma: Hari amafarumasi yafatiwemo imiti yarengeje igihe

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ngoma bwakoze igenzura busanga amwe mu mafarumasi...
14 February 2018 Yasuwe: 329 0

Gakenke: Igisasu cyakomerekeje batanu aho bivugwa ko hahoze ibirindiro bya...

Abaturage batanu muri 150 barimo bahanga umuhanda mu Murenge wa Kivuruga mu...
13 February 2018 Yasuwe: 1238 0