skol
fortebet

Rubavu:Ruvuyekure yarashwe avuye muri Congo yikoreye umufuka w’urumogi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 02, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zarashe zikomeretsa umugabo witwa Ruvuyekure Emmanuel, wari uvuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo afite umufuka w’urumogi.

Sponsored Ad

Ruvuyekure utuye mu Mudugudu wa Bisizi, Akagari Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe, yarashwe mu ijoro ryakeye.

Umuturage witwa Nsabimana Evariste wo muri ako kagari yavuze ko yari ku irondo, maze yumva amasasu ahagana saa sita z’ijoro, baza kumenya ko ari Ruvuyekure warashwe maze ahita ajyanwa kwa muganga.

Uwitwa Kigingi Emmanuel we yungamo ati “Ni ingeso yari atangiye, hashize icyumweru kimwe kuko yari asanzwe atwika amakara, ejo bundi twari twamuganirije tuzi ko agiye kubireka.”

Nyuma y’icyo gikorwa, ubuyobozi bwahise buremesha inama abaturage bubasaba kwirinda ibikorwa nk’ibyo bituma bashyamirana n’inzego z’umutekano, byaba gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa guca mu nzira zitemewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Nsabimana Mvano Etienne, yagize ati “Ubushize umugabo yarasiwe hano none uyu munsi harashwe undi, nubwo atapfuye ariko arimo kugora leta imuvuza kandi yari yikoreye ibiro 20 by’uburozi bwo kwangiza abaturage.”

Yakomeje avuga ko ubuzima bw’umuntu bukomeye ku buryo gutakaza umuntu umwe ari igihombo ku gihugu, ndetse ko “gutakaza umuntu kubera kwinjiza magendu ni igisebo.”

Umuyobozi wungirije wa Batayo ya 11 ikorera ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, Major Rukundo Eugène, yasabye abaturage kwirinda guca mu nzira zitemewe kuko babitiranya n’abanzi.

Ruvuyekure yajyanwe ku kigo nderabuzima cya Busigari, ahita yimurirwa ku Bitaro bya Gisenyi.

Inkuru@Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa