skol
startimes

Rubavu: Ukekwaho gukwirakwiza urumogi mu baturage yafatanwe udupfunyika 3000

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 November 2020 Yasuwe: 721

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu mu Kagari ka Byahi yafashe Dushimimana Alphonse w’imyaka 37, Yafashwe mu ijoro rya tariki ya 15 Ugushyingo, aracyekwaho gukwirakwiza urumogi mu baturage kuko yanafatanwe udupfunyika twarwo ibihumbi 3.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bari bafite amakuru ko Dushimimana ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge mu Karere ka Rubavu aribwo bahise bategura igikorwa cyo kumufata.

Yagize ati “Abapolisi bo muri ANU bakimara kubona amakuru bahise bategura uko bafata Dushimimana. Bamufashe ari nijoro ari kuri moto ifite ibirango RC 233S ari nayo yifashishaga mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko Dushimimana afatwa yari afite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 3. Amaze gufatwa yavuze ko asanzwe ari umumotari nyamara nta byangombwa byo gutwara moto yari afite ndetse nta n’ikigaragaza, nk’umwambaro wihariye cyangwa ingofero, ko yari umumotari.

Yagize ati “Dushimimana yatwaraga moto atabifitiye ibyangombwa, ikigaragara yayiguriye kujya ayifashisha mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.”

CIP Karekezi yavuze ko Dushimimana yanze kuvuga aho yari akuye urumogi cyakora yari arujyanye iwe mu rugo. Yakomeje avuga ko hari amakuru avuga ko hari undi muntu bakorana ufite urumogi rugera ku dupfunyika ibihumbi 2 ubu nawe aracyari gushakishwa.

Dushimimana yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Biravugwa ko Sergeant Robert ukekwaho gusambanya umwana we yatorokeye muri...

Sergeant Major Kabera Robert uzwi mu muziki nka “Sergeant Robert” uri...
24 November 2020 Yasuwe: 5296 0

Kigali: Abagabo 3 bafatanwe ibyapa byo ku muhanda bagiye kubigurisha

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abagabo 3 bafashwe na Polisi y’u...
23 November 2020 Yasuwe: 3101 0

Umuhanzi Sergeant Robert ari gushakishwa kubera icyaha cyo gusambanya...

Umusirikare akaba n’umuhanzi Sergeant Major Kabera Robert wamenyekanye nka...
23 November 2020 Yasuwe: 5307 0

Rubavu:Abantu 52 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bari...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu,mu Murenge wa Gisenyi yafashe...
22 November 2020 Yasuwe: 1545 0

Rubavu: Polisi yafashe ukekwaho gukwirakwiza urumogi yigize...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu...
22 November 2020 Yasuwe: 3952 0

Gatsibo: Umugabo yiyahuye nyuma yo gukubita umugore we amushinja kumuca...

Umugabo wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki, akekwaho gukubita...
21 November 2020 Yasuwe: 2294 0