skol
fortebet

Rubavu: Umu-DASSO wari imfubyi yibana yapfuye bitunguranye

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2017

Sponsored Ad

Mbarushimana Joseph wakoreraga urwego rushinzwe gucunga umutekano w’ abaturage mu karere (DASSO) yapfuye bitunguranye, umurambo we uboneka kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2017.
Mbarushimana witabye Imana ku myaka 34 y’ amavuko yari atuye mu murenge wa Kanzenze akagari ka Kirerema, Umudugudu wa Rushasho. Yari imfubyi yibana ndetse yanarerewe mu kigo cy’ imfubyi bitaga ’Imbabazi’
Amakuru y’ urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kabili ubwo bamusangaga mu mzu yashizemo umwuka. Umurambo (...)

Sponsored Ad

Mbarushimana Joseph wakoreraga urwego rushinzwe gucunga umutekano w’ abaturage mu karere (DASSO) yapfuye bitunguranye, umurambo we uboneka kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2017.

Mbarushimana witabye Imana ku myaka 34 y’ amavuko yari atuye mu murenge wa Kanzenze akagari ka Kirerema, Umudugudu wa Rushasho. Yari imfubyi yibana ndetse yanarerewe mu kigo cy’ imfubyi bitaga ’Imbabazi’

Amakuru y’ urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kabili ubwo bamusangaga mu mzu yashizemo umwuka. Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isusumwa ngo hashakwe icyateye uru rupfu rutunguranye.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda ntara y’ iburengerazuba, IP Eulade Gakwaya yatangarije UMURYANGO ko icyateye urupfu rwa Nyakwigendera Mbarushimana kitaramenyekana.

Yagize ati "Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi ejo, ntabwo icyateye urupfu kiramenyekana. Yabaga mu nzu basanga ikinze neza, abaturanyi bamubuze kuva tariki 10, na 11 bakomeza guhamuhamara kuri telefone ntibamubona, bagiye basanga inzu irakinze baciye idirishya basanga umuntu yarapfuye...Yari ingaragu, yakodeshaga nta muntu babanaga

Umwe mu ba DASSO bakorera mu karere ka Rubavu yatangarije UMURYANGO ko Mbarushimana yari umuntu ukunda kuganira no gufasha.

Yagize ati "Yari umuntu wakundaga kunanira na bagenzi be akabasetsa, ubabaye ugasanga yamwegereye amugira inama, akanamufasha kuva mu kababaro cyangwa agahinda arimo, muri make yari umuntu uri sociable cyane."

Amakuru UMURYANGO ufite ni uko Nyakwigendera Mbarushimana yari imfubyi ku babyeyi bombi. Nubwo yari agize imyaka 34 y’ amavuko yari atarashaka umugore. Abakoranaga nawe batekereza ko kuba yari imfubyi no kuba atagiraga umuryango umuba hafi aribyo byatumye atinda gushaka.

Ibitekerezo

  • Kwibana ni ikibazo gikomeye. Kwibana ni bibi cyane. Ndagira inama inkumi n’abasore bibana kuva kuri uwo muco ahubwo bagashakana bakubaka ingo. Kwibana iteka ni bibi kuko urarwara ukabura ugutabara bityo bikaba byakuviramo urupfu kubera kubura ubutabazi. Iyo urwaye kandi ushobora kwicwa n’inzara kuko nta muntu uba ukwitaho. Murabe mwumva ababwirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa