skol
fortebet

Rubavu: Umugore yishe umwana we ngo yanyaye ku buriri

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2017

Sponsored Ad

Umugi wa Rubavu Niyonteze Leatitia atuyemo
Umugore wo mu karere ka Rubavu bivugwa ko akora uburaya yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umwana we w’ imyaka itanu amuziza kunyara ku buriri bikamuviramo urupfu.
Saa tatu n’ igice mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabili tariki 17 Ukwakira 2017, nibwo Niyonteze Leatitia w’ imyaka 20 yakubise umwana we Umutoni Hadidja bimuviramo urupfu.
Niyonteze atuye mu kagari k’ Umuganda umurenge wa Gisenyi mu mugi wa Rubavu.
Umuvugize wa polisi y’ u Rwanda mu ntara (...)

Umuvugize wa polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ iburengerazuba IP Eurade Gakwaya yatangarije Umuryango ko uyu mugore yahise atabwa muri yombi. Yongeraho ko amakuru Polisi yahawe n’ ababana na Niyonteze ari uko uyu mwana yamukubise amukandagiye ku ijosi.

Yagize ati “Uwo ukekwa ari mu maboko ya polisi. Abo babana mu nzu nibo babonye akandagira uwo mwana ku ijosi. Babonye umwana atangiye gusa naho agize ikibazo batabaza abaturage, bahageze basanga umwana arapfuye umurambo bawujyana ku bitaro bya Gisenyi”

IP Gakwaya yatangarije Umuryango ko Niyonteze nta kazi kazwi yakoraga ahubwo ngo yari atunze gushakisha ubuzima. Amakuru Umuryango watangarijwe n’ abaturanyi ba Niyonteze ni uko Niyonteze yakoraga uburaya.

Niyonteze aramutswe ahamwe n’ icyaha yahanishwa ingingo y’ 140 mu gitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Mu Rwanda icyaha cyo kwica gihanishwa igifungo cya burundu cyangwa burundu y’ umwihariko.

Polisi yasabye abaturage kwirinda ibyaha

IP Gakwaya yasabye abantu ko bajya birinda gukora ibyaha by’ umwihariko nk’ ibi byo kwica abo babyaye cyangwa kwica ababyeyi babo. Ati “Umuntu wishe uwo yabyaye nta narimwe ababarirwa”

Yakomeje agira ati “Nta mpamvu y’ uko umwana nk’ uriya w’ imyaka itanu yagombye kwicwa, uretse n’ umwana n’ umuntu mukuru nta wukwiye kumuvutsa ubuzima bwe.”

Yunzemo ati “Umwana w’ imyaka itanu nta muntu aba afitanye nawe amakimbirane, kumwica urumva ko ari ibintu bitumvikana”

Amakuru yatanzwe n’ abaturanyi ni uko uriya mwana yakubiswe azizwa ko yanyaye ku buriri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa