skol
fortebet

Rubavu: Umupolisi yarohamye mu Kivu arapfa

Yanditswe: Sunday 22, Oct 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2017 umupolisi muto witwa Ngirabatware Augustin wakoreraga kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari ari koga ahita yitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba, Inspector of Police (IP) Gakwaya Eulade, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko uru rupfu rwabaye ubwo uyu mupolisi yari muri siporo nubwo nta makuru menshi yari yamenyekana.
Yagize ati “Yego byabaye, yari muri siporo, (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2017 umupolisi muto witwa Ngirabatware Augustin wakoreraga kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari ari koga ahita yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba, Inspector of Police (IP) Gakwaya Eulade, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko uru rupfu rwabaye ubwo uyu mupolisi yari muri siporo nubwo nta makuru menshi yari yamenyekana.

Yagize ati “Yego byabaye, yari muri siporo, turacyakurikirana ngo tumenye uko byagenze, byinshi biramenyekana nyuma y’iperereza.’’

Umurambo w’uyu mupolisi wabonetse, ubu ukaba ukiri mu bitaro bya Gisenyi mu gihe hategerejwe kumenya neza icyamwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa