Ruhango: Amabandi batoboye Ikigo yiba mudasobwa abanyeshuri bigiragaho

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 8 February 2018 Yasuwe: 1760

Abantu bataramenyekana batoboye Ikigo cy’ Urwunge rw’ amashuri rwa Bukomero biba mudasobwa 10 zo mu bwoko bwa positivo. Abazamu bararira iki kigo ntabwo bazi igihe aba bajura batoboreye ikigo.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo saa 6:50 kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2018 ubwo abazamu bari barimo kuzimya amatara ngo nibwo babonye ko idirishya ry’ icyumba cyikwagamo mudasobwa kirangaye.

Umuyobozi w’ Ikigo Madamu Grace Usabyimana yatangarije UMURYANGO ko kugeza ubu abibye izo mudasobwa bataramenyekana.

Yagize ati “Kwibwa bwo twibwe, ariko ikibazo twagishyikirije polisi ubu niyo irimo kugikurikirana ubu nanjye niho ngiye(kuri polisi)….abazamu baba bahari ariko nabo basa n’ abatari babimenye dusa n’ aho twabimenyeye rimwe. Ibikoresho byibwe ni povitivo na accesoires z’ izindi machine twari dufite.”


Aya mabandi yaciye ibyuma biba biri ku madirishya(grillage) anamena ibirahuri arinjira.

Muri iki kigo hazindukiye inama ubuyobozi bw’ ikigo bumenyesha abanyeshuri, ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze ndetse na polisi ko mudasobwa zibwe.

Ubuyobozi bw’ Ikigo muri iyo nama bwasabye umunyeshuri wataha akamenya amakuru y’ ababa bibye izo mudasobwa kubimenyesha ikigo.

Hari amakuru avuga ko abo bajura bateye n’ Ikigonderabuzima cya Byimana bashaka kwiba televiziyo ya Flat screen na mudasobwa bagateshwa bataragera kuri uwo mugambi, gusa ngo ababatesheje ntabwo babashije kumenya abo aribo.

Mu kigo cya Bukomero ubuzima burakomeje abana barimo kwiga uko bisanzwe.


Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

 • Log in

  Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


 • chat_bubble Abijuru Gloriose

  Hhhahahah ubwose baracyarabazamu? Njye ndumva ari bambona bihita. Nako nabyo nti babibona ibyo bihita. Ahubwo ababo ntawabona izina ribakwiye

  5 months ago
 • chat_bubble AMAMA

  Hhhahahah ubwose baracyarabazamu? Njye ndumva ari bambona bihita. Nako nabyo nti babibona ibyo bihita. Ahubwo ababo ntawabona izina ribakwiye

  5 months ago

Inzindi nkuru

Rulindo: Imirambo ibiri y’ abasore yatoranguwe munsi y’ umuhanda

Abantu bataramenyekana bishe abasore bo mu mirenge ya Masoro na Ntarabana...
15 July 2018 Yasuwe: 1579 0

Muhanga: Ya mabandi yitwaza intwaro amaze gukomeretsa bane mu cyumweru...

Hashize iminsi abaturage bo mu karere ka Gisagara na Nyaruguru bugarijwe n’...
14 July 2018 Yasuwe: 2355 0

‘Witegura intambara ariko udashaka ko iba’ Perezida Kagame

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umugaba w’ ikirenga w’ ingabo z’ u Rwanda...
13 July 2018 Yasuwe: 4141 0

Kigali: Moto yahiriye mu muhanda irakongoka nyirayo atega indi...

Moto yari igeze I Nyarutarama yerekeza kui Kinamba kuri uyu wa 11 Nyakanga...
12 July 2018 Yasuwe: 1715 0

Gisagara: Amabandi yitwaje intwaro yagabye agatero akomeretsa gitifu w’...

Nyuma y’aho mu kwezi kwa 3 umwaka ushize wa 2017 mu kagali ka Muyira mu...
10 July 2018 Yasuwe: 5850 2

Ngoma: Umushoferi w’ ikamyo yarangaye agonga umumotari n’ uwo yari ahetse...

Ikamyo ikora mu muhanda ujya i Kirehe yagonze umumotari n’uwo yari ahetse...
10 July 2018 Yasuwe: 3384 1