skol
fortebet

Ruhango: RIB yataye muri yombi abantu bane bakekwaho gutobora Duterimbere IMF bakayiba miliyoni 11 FRW

Yanditswe: Monday 20, Jan 2020

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Mutarama 2020 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko ikigo cy’imari iciriritse Duterimbere IMF mu Karere ka Ruhango cyibwe n’abajura batoboye inyubako ya banki, bakangiza umutamenwa bagatwara miliyoni zizaga 11frw basanzemo.

Sponsored Ad

Iki kigo cya DUTERIMBERE IMF kiri mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana mu Mudugudu wa Ruhango kibwe mu ijoro ryakeye, amakuru akavuga ko bakibyemo akabakaba miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw 10.910. 650) bagasigamo inoti ebyiri za Frw 500.

Amakuru yemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ni uko bane mu bakekwaho kwiba icyo kigo cy’imari bamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’iperereza ryakozwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko mu masaha ya saa mbili za mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Mutarama 2020, aribwo umukozi wa banki yageraga ku kazi, yafungura agasanga hari urukuta rwatobowe amafaranga akibwa.

Habarurema avuga ko iperereza rya RIB rikomeje gukorwa mu rwego rwo gushaka ibimenyetso by’uko banki yibwe dore ko ngo bigaragara ko ubujura bwaba bwarakozwe ku manywa ku cyumweru banki itari gukora.

Kugeza ubu abantu bane barimo batatu barindaga banki bahise batabwa muri yombi, hamwe n’umufundi wubakaga iruhande rw’iyo banki yibwe, imirimo ya banki yo ikaba yakomeje kandi ngo umutekano ukomeje gucungwa.

Agira ati, “Kugeza ubu umutekano umeze neza, abantu bane barimo n’abazamu batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba iyo banki, ndetse n’uwo mufundi dore ko bigaragara ko banki yibwe ari ku manywa, iperereza riracyakomeje.

Amafaranga yibwe agera kuri miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi magana abiri (11.200.000frw), ariko akazi ka banki kakomeje twanabasuye nta muturage uzabura amafaranga ye kuko amafaranga yibwe yari afite ubwishingizi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko abacungaga umutekano kuri iyi banki ari (Exel Security) basanzwe bafite ubunararibonye mu gucunga umutekano w’ibigo, akaboneraho no kwibutsa ibigo by’imari kurushaho gukoresha abarinzi bafite ubunararibonye kugira ngo umutekano w’amafaranga y’abaturage urusheho kurindwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa