skol
fortebet

Ruhango: Umugabo yasambanyije umugore ku gahato nyuma yo kumutema akanatema n’abaje kumutabara

Yanditswe: Tuesday 23, Feb 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwashyikirije Urukiko dosiye y’uwasambanyije umugore ku gahato, akamutema, akanatema abamutabaye.

Sponsored Ad

Umugore wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Munini, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, yahamagawe n’umugabo basanzwe baziranye ngo aze amubwire bahurire mu gisambu cyo haruguru y’aho uwo mugore atuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko bahageze uwo mugabo yasabye umugore ko bakorana imibonano mpuzabitsina, uwo mugore arabyanga undi amukubita umuhoro yikubita hasi amusambanya ku gahato.

Hari abagabo babiri bumvise umuntu atabaza, baza biruka ngo batabare. Uregwa yahise ava kuri uwo mugore yambaye ubusa, atemesha umuhoro umwe muri abo bagabo ku itako, mu nkokora no ku kirenge cy’ibumoso, undi na we aje kumufata amutema mu mutwe , ku kaboko no mu bitugu.

Byarangiye uregwa atawe muri yombi, ashyikirizwa inzego zibishinzwe iperereza riratangira.

Uregwa aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo gusambanya ku gahato giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa