skol
fortebet

Ruhango :Umugore uba mu kazu k’ ibirere akingisha ibuye arasaba gufashwa

Yanditswe: Tuesday 23, Oct 2018

Sponsored Ad

URIMUBENSHI Solange, uri mu kigero cy’ imyaka 20, atuye mu mudugudu wa Mubuga, mu kagari ka Rwinyana, mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango aba mu karuri(akazu gato)kubakishije ibirere mu nsina.

Sponsored Ad

Aka karuri kubakishije ibirere, URIMUBENSHI Solange avuga ko yakubakiwe na se nyuma yo kwirukanwa n’ umugabo we amuziza ko arwaye indwara y’ igicuri.

Uretse kuba ngo iyo hari icyo asize muri aka karuri atagisanga, ngo n’ iyo imvura iri kugwa akaryamyemo aba ameze nk’ uwibereye hanze.

Yagize ati “Umugabo wanjye yaranyirukanye nza kwa data nsanga adahari aho aziye ni aka ngaka yanyubakiye, mba aha ngaba nta kindi mfite nkora”
Abaturanyi ba URIMUBENSHI Solange na bo bemeza ko abayeho mu buzima bubi bushobora no kumuhitana isaha n’ isaha.

Umuturanyi we ati “Abayeho mu buzima bubi , kandi twaramuvuganiye, afite ubuzima bubi isaha n’ isaha yapfa kuko yikubita hasi”

Icyifuzo cye ni uko byibuze ngo yabona ahantu aba akajya akinga n’ ingufuri bitandukanye n’ uko ubu afunga dore ko afungisha imishipiri n’ ibinonko.

Niyotwagira Jeanne d’ Arc, Ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu murenge wa Bweramana yabwiye TV1 ko ubuyobozi bw’ uyu murenge butari buzi ko uyu muturage abayeho muri ubu buzima avuga ko mbere na mbere ubu ubuyobozi bugiye kumukodeshereza icumbi ndetse bukanamuvuza mu gihe hagitegerejwe ko yubakirwa.

Yagize ati “Tugiye kugikurikirana tube twamuvuza, uburwayi bwo kwikubita hasi ni uburwayi buvurwa bugakira. Ngiye guhita mbikurikirana tumukodeshereze icumbi. Tuzamusabire isakaro, akarere kajya gatanga amabati ku batishoboye, hanyuma tuzamusabire n’ umuganda w’ abaturage”

Urimubenshi Solange ni umubyeyi w’ umwana umwe ariko ntibabana bitewe n’ uko ngo umugabo we yamumwambuye. Aka karuri abamo kubatse hafi y’ inzu ya se na we bigaragara ko atishoboye

Ibitekerezo

  • ibi nibyabindi bita itekinika ryinzego zibanze ,ubuyobozi ngo ntibwari buzi KO abamubuzima nkaburiya !!!!birababaje cyane ,hariya biretrkana KO abayobozi bo muri ruhango butegera abaturage kuko bakabaye baramufashije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa