skol
fortebet

Rulindo: Polisi yarashe umugabo wahamwe n’icyaha cyo gutobora amazu washakaga gutoroka aho yari afungiye

Yanditswe: Sunday 13, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uwitwa Maniragaba François wari ufungiye kuri station ya Police ya Murambi mu Karere ka Rulindo, yarashwe na Police kuri iki cyumweru, ubwo yagerageza gutoroka aho yari afungiye, ahita ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru ko Maniragaba François yari yarakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka ine azira icyaha cy’ubujura buciye icyuho, aho yakoraga ibikorwa byo gutobora amazu akiba abaturage.

Yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi, akaba yari atarajyanwa muri gereza kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho abakatiwe badahita bajyanwa muri gereza kurangiza ibihano byabo.

CP John Bosco Kabera avuga ko uwo warashwe yatorokanye n’undi ariko we akaza gufatwa.

Yabwiye ikinyamakuru Ukwezi kandi ko batorotse mu gihe bari bagiye mu bwiherero, umupolisi wari ku burinzi akarasa uwo Maniragaba François undi we agatoroka akabura ariko nyuma akaza gufatwa.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko imfungwa zikekwaho ibyaha n’abagororwa bamaze gukatirwa badakwiye kugerageza gutoroka kuko bagomba gutegereza ubutabera cyangwa abakatiwe bakarangiza ibihano byabo aho gushaka gutoroka kuko ari byo bishobora kubashyira mu ngorane nk’izo.

CP John Bosco Kabera kandi avuga ko nta mupolisi uba yifuza kurasa imfungwa cyangwa umugororwa, ndetse ko habaho no kugerageza gukoresha ubundi buryo bwo kuburizamo igikorwa cyo gutoroka, bityo ko abacunzwe na Polisi nabo bakwiye kwirinda kugerageza kugorana batoroka. Avuga kandi ko RIB yatangiye iperereza kugirango hamenyekane neza uko icyo gikorwa cyagenze.

Ibi bikorwa byo kurasa abakekwaho ibyaha bimaze iminsi bifashe intera mu Rwanda aho polisi ivuga ko abarashwe bageragezaga bagiye gutoroka cyangwa kugerageza kurwanya inzego z’umutekano.

Bamwe mu Banyarwanda bakundaga kwibazwa niba nta bundi buryo bwakoreshwa bwo gufata umuntu nk’uwo, bitabaye ngombwa ko araswa agapfa.

Mu kiganiro Perezida Kagame Paul yagiranye na RBA ku cyumweru gishize, yavuze ko abapolisi bavugwaho kurasa abakekwaho ibyaha babashinja ko babarwanyije cyangwa se bagerageje gutoroka bagomba gukurikiranwa gusa avuga ko bitagakwiriye kwitirirwa igipolisi cy’u Rwanda cyose kuko gikora neza.

Perezida Kagame yagize ati “Abo barenga ku mategeko mu by’ukuri bishingiye kuri bo ku giti cyabo,ntabwo ari polisi muri rusange. Ni nk’uko muri Polisi, umugoroba umwe, cyangwa se weekend imwe twabona hari abapolisi batwaye imodoka basinze cyangwa se banyoye ibiyobyabwenge, ntabwo byakwitirirwa polisi yose.

Nahaye amabwiriza abakuriye Polisi ngo ababigizemo uruhare babibazwe ku mugaragaro kugira ngo abaturage babone isura nziza ya Polisi.

Ku rundi ruhande,Polisi ikora neza ariko nabo bagizweho ingaruka n’iki cyorezo.Imbaraga z’umurengera za Polisi ntabwo zikenewe ndetse ni ikintu tugiye guhangana nacyo kugira ngo kitica isura nziza ya polisi.”

Mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 07 Nzeri 2020,Umuvugizi wa Polisi, CP JB Kabera yatangarije RTV ko hari abapolisi bari gukurikiranwa mu nkiko ndetse imanza zabo zigeze kure bazira gukoresha imbaraga z’umurengera mu iyubahirizwa ry’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa