skol
fortebet

Rulindo: Umugabo akurikiranyweho kwicisha umwana igisongo

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2017

Sponsored Ad

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yishe umwana witwa Kwizera Niyomukiza, wari ufite ibiri y’amavuko, ubwo yamusangaga mu rugo iwabo muri Rulindo agahita amutera igisongo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yatangarije Igihe ko byabereye ahitwa mu Birembo mu Mudugudu wa Karwa, mu Kagari ka Bubangu mu Murenge wa Murambi ho mu Karere ka Rulindo.
Yagize ati “Nibyo koko byabaye mu masaha ya mu gitondo ahagana saa mbili. Umugabo w’imyaka 30 akurikiranyweho gutera (...)

Sponsored Ad

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yishe umwana witwa Kwizera Niyomukiza, wari ufite ibiri y’amavuko, ubwo yamusangaga mu rugo iwabo muri Rulindo agahita amutera igisongo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yatangarije Igihe ko byabereye ahitwa mu Birembo mu Mudugudu wa Karwa, mu Kagari ka Bubangu mu Murenge wa Murambi ho mu Karere ka Rulindo.

Yagize ati “Nibyo koko byabaye mu masaha ya mu gitondo ahagana saa mbili. Umugabo w’imyaka 30 akurikiranyweho gutera umwana w’imyaka ibiri igisongo mu mutwe agahita amwica. Yahise atabwa muri yombi ndetse iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyamuteye kwica uwo mwana.”

Uyu mugabo wivuganye uyu mwana bivugwa ko afite ikibazo cyo mu mutwe ndetse ku ya 16 Kanama 2017, yari yatemye undi musore witwa Mwiririza Jean aramukomeretsa ku buryo akirwariye mu bitaro.

IP Gasasira yatangaje ko aya makuru batahita bayemeza nk’ukuri nta bizamini bya muganga ubifitiye ububasha bugaragaraza iby’ubwo burwayi bahawe.

Uyu mugabo ukurikiranyweho kwica umwana acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Murambi, aho biteganyijwe ko ajyanwa no mu Bitaro bya Rutongo aho agomba gusuzumwa niba koko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa